Umuramyi Israel Mbonyi yateguje ko agiye gutaramira mu Bwongereza mu mwaka 2026, nyuma y’iminsi mike amuritse Alubumu ya 5 yise ‘Hobe’ mu gitaramo cyabaye mu Ukwakira 2025 mu nyubako ya Intare Conference Arena iherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026,Israel Mbonyi yasangije abamukurikira integuza y’icyo gitaramo abwira abamukurikira kwitegura kuramya Imana bikarushaho kunoza umubano wabo na yo.
Yanditse ati: “Muraho abo mu Bwongereza, tuzanye umunezero, kuramya, n’ibihe by’umugisha mutazibagirwa, dufite amashyushyu yo kuzifatanya namwe mu kuramya Imana.”
Ni igitaramo cyateguwe na kompanyi isanzwe itegura ibitaramo yitwa ‘Music Empire’ kitwa ‘Israel Mbonyi Live in UK’ aho biteganyijwe ko kizaba tariki 27 Kamena 2026, kikazabera mu Mujyi wa Leeds tariki 27 Kamena 2026.
Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Bwongereza, by’umwihariko abatuye i Leeds no mu mijyi iyegereye, bagaragaje ko bafite amatsiko menshi yo kongera kwakira Israel Mbonyi, kuko atari bwo bwa mbere ataramiye muri icyo Gihugu.
Mbonyi aheruka gutaramira mu Bwongereza tariki 14 Nzeri 2024 mu Mujyi wa London ubwo yari yatumiwe n’Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera.

