Ubuhamya bwa Karasira, umugenzacyaha wahigwaga n’Interahamwe zarimbuye abe
Imibereho

Ubuhamya bwa Karasira, umugenzacyaha wahigwaga n’Interahamwe zarimbuye abe

HITIMANA SERVAND

April 28, 2026

Karasira Theophile wari umugenzacyaha mu cyahoze ari Komini Rukara avuga uko abakozi b’Abatutsi bagiye bagambanirwa ndetse bakicwa n’abo bakoranaga ahereye ku rugero rwe aho atari afite ijambo ku gukurikirana abicwaga n’Interahamwe kandi byari mu nshingano ze, kugeza ubwo na we ameneshejwe akarokokera i Rwamagana.

Karasira avuga ko mbere gato y’itariki ya 7 Mata 1994 ubwicanyi bwari bwaratangiye mu yari Komini Rukara, hari Abatutsi bafatwaga n’Interahamwe bakicwa. Uyu mugabo wari umugenzacyaha muri icyo gihe avuga ko nta bubasha yari afite mu gutangiza amadosiye ku bakoraga ibibi, ngo kuko nabo yafungaga bamutangaga kugera mu rugo.

Ati: “Hariya hari Interahamwe zimenyerezaga kwica, yaba ahitwa Rwinkuba, Rwimishinya ku kimodoka n’ahandi. Ni ubwicanyi bwakorwaga ukabona ntacyo butwaye ubuyobozi kuko ndabyibuka ko hari abo nigeze gufata mbazana i Rwamagana aho bafungirwaga, ariko natunguwe nuko bantanze kugera i Rukara.”

Avuga ko ubwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yagwaga bwacyeye abantu batangiye kugota ingo z’Abatutsi ndetse bamwe babamenesheje abandi baricwa.

Ati: “Amakuru akimenyekana ibintu byabaye bibi cyane. Ndibuka ko uwari Burugumesitiri yahise aza kuri Superefegitura Rwamagana nanjye mfata imodoka n’umupolisi twakoranaga wari Umututsi tuzenguruka tubuza abantu kugira uwo bahohotera.”

Yongeyeho ati: “Gusa natwe byari nko kwiyahura ariko kuko twari dufite imbunda twumvaga ko twanagira abo dukanga. Twagiye duca ku nterahamwe zakusanyije Abatutsi gusa kuko bari bataragira amabwiriza menshi bahabwa na ba sebuja babonaga imodoka bagahunga tugasaba abaturage gushaka uko bahunga.”

Avuga ko bitatinze bakamenyeshwa ko na bo bari mu bagomba kwicwa. Ati: “Haje Kuba inama inoza ubwicanyi hatangwa amabwiriza yo kwica abatutsi. Abantu barishwe cyane i Karubamba, baricwa Rwimishinya na Nyawera. Interahamwe yo muri CDR yansanze mu rugo imbwira ko mbura amasaha make nanjye nkicwa, hanyuma nashatse uko mpunga nza kugera i Rwanagana.” Karasira ashima umutima wa bamwe mu batarahigwaga bitanze bagahisha ababahungiyeho.

Ati: “I Rwamagana naho ubwicanyi bwaje kuhagera mu matariki 20 Mata badutera za gerenade naho haba ubwicanyi bukomeye. Nahungiye kwa Musenyeri Sibomana araduhisha, aratugaburira kugera inkotanyi zitugezeho. Twaharokokeye turi benshi mu buryo uyu munsi dushima cyane Musenyeri Sibomana wari Umuhutu ariko akarengera abapadiri b’Abatutsi ndetse n’abaturage b’Abatutsi babashije kuhagera.”

Akomeza agira ati: “Ndahamya ko iyo tugira abantu benshi nka Musenyeri Sibomana Joseph Jenoside itari kugera aho yageze. Turashimira abantu bose batahigwaga ariko bakemera kwitangira Abatutsi bari mu kaga.”

Karasira Theophile avuga ko nyuma yo kurokokera kwa Musenyeri i Rwamagana we n’abandi bajyanywe i Rukara mu nkambi nyuma akaza guhamagarwa n’uwayoboraga ingabo muri ako gace kugira ngo abayobore nk’umuntu wari usanzwe aba mu Rwanda.

Ati: “Afande yambajije iwacu mubwira ko ari i Kibungo muri Rukira. Yambajije niba twakomezanya urugendo mubwira ko niteguye kandi nzi n’imbunda. Numvaga nanjye nshaka kureba ko hari aho ubwicanyi bugikorwa nabasha kugera nkagira abo ndokora. Twaragiye tugana Kabarondo, Rwinkwavu, ku Mulindi na Nyarubuye. Twasanze Nyarubuye bamaze abantu tugaruka i Rukira nsanga iwacu barashize ariko nkomeza urugendo Bugesera, Gitarama na Butare kugera urugamba rwo kubohora Igihugu rurangiye.”

Avuga ko mu bice banyuragamo hari abo basangaga bakihishahisha bakabarokora. Asoza ashima cyane ubutwari bw’Ingabo z’Inkotanyi zitanze zitizigama zikagira abo zirokora. Ati: “Imihigo y’abicanyi kwari ukwica ntihasigare n’umwe. Inkotanyi zarakoze zatumye tudashira. Uyu munsi abasigaye baribarutse bongera kugira imiryango, inshike na zo Leta izitaho uko bishoboka kandi twagaruye icyizere cyo kubaho.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA