Umukinnyi wa Nollywood Solomon Akiyesi, yitabye Imana
Imyidagaduro

Umukinnyi wa Nollywood Solomon Akiyesi, yitabye Imana

MUTETERAZINA SHIFAH

April 28, 2026

Umukinnyi wa filimi wabifatanyaga n’ubucuruzi wamenyekanye mu gukina izo muri Nigeria ari na ho avuka, Solomon Akiyesi yitabye Imana ibintu byababaje abakunzi b’ibikorwa bye, umuryango n’inshuti.

Inkuru y’akababaro yamenyekanye ku wa Mbere tariki 27 Mata 2026 itangajwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba filimi muri Nigeria (Actors Guild of Nigeria – AGN) Abubakar Yakubu wemeje ko koko yitabye Imana kandi yamaze kujyanwa mu buruhukiro.

Yagize ati: “Yego, ni byo. Solomon Akiyesi yapfuye ejo. Yararyamye ntiyongera gukanguka. Turacyategereje amakuru arambuye aturutse mu muryango we. Umurambo we uri mu buruhukiro i Abuja, aho ibyo byabereye.”

Solomon Akiyesi yavukiye muri Leta ya Edo, mu gace ka Akoko-Edo/Ososo, yitabye Imana yari afite imyaka 66, imyaka myinshi yayimaze akina Filimi muri Nollywood aho yagaragaye muri filimi zitandukanye akaba yitabye Imana afite imyaka 84.

Zimwe muri Filime yakinnyemo zakunzwe zirimo ‘Heart of a Saint’, ‘Desperate Ladies’, ‘Pretty Liar’s, ‘Bridge of Contract’ n’izindi.

Kugeza ubu icyateye urwo rupfu ntikiratangazwa kuko ni urupfu rwatunguranye cyane ku Banya-Nigeria, benshi bagaragaza akababaro no kutabyemera, mu gihe ubutumwa bwo kumwibuka no kumuha icyubahiro bukomeje kwisukiranya nyuma y’ayo makuru ababaje.

Solomon Akiyesi yitabye Imana ku myaka 84

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA