Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Brig Gen Ronald Rwivanga yagaragaje ko abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batihishe kure kuko bari mu bihugu bituranye n’u Rwanda n’ahandi hirya no hino ku Isi, kandi bahora bahigira kugaruka gukora Jenoside no guhungabanya umutekano w’Igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, mu kiganiro yatanze ubwo abakozi b’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG) n’ab’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Brig Gen Rwivanga yagaragaje ko Jenoside itabaye ku bw’impanuka ahubwo yateguwe igihe kirekire, irageragezwa, urubyiruko n’abakuze batozwa kwica, amacakubiri n’urwango hagamijwe kurimbura Abatutsi.
Yahamije ko nyuma y’imyaka 32 Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zihagaritse Jenoside ndetse ubuyobozi bukabanisha abaturage mu mahoro abasize bayikoze bagihonda agatoki ku kandi bagamije kongera kumena amaraso.
Ati: ”Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwariyubatse, Igihugu kigira umutekano, Leta y’ubumwe ibanisha neza abaturage. Nubwo ibyo byagezweho abasize bakoze Jenoside benshi bari mu marembo y’u Rwanda mu bihugu duturanye n’ahandi henshi bahora bakubita agatoki ku kandi bashaka kugaruka guhungabanya Igihugu no gukora Jenoside.”
Yavuze ko nubwo bimeze bityo ariko batazigera basenya ubumwe bw’Abanyarwanda cyangwa ngo bongere bashyire mu bikorwa umugambi wa Jenoside kuko nta na rimwe ikibi kizigera gitsinda icyiza. Brig Gen Rwivanga yagaraje ko nyuma y’uko abakoze Jenoside bamaze gutsindwa ariko bahunganye intwaro, tekinoloji, n’abaterankunga bagamije kwishyira hamwe ngo bongere bagabe ibitero ku Rwanda.
Ibyo bigaragazwa n’ibitero bagiye bagaba mu bihe bitandukanye birimo intambara y’abacengezi yo mu 1997, yari igamije ko barangiza umugambi batangiye wo kwica Abatutsi no guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abo bacengezi bagarutse bafite umugambi wo kwica Abatutsi kugira ngo bananize ubuyobozi bwa RPA aho ku wa 18 Werurwe 1997, bagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Nyange riri mu karere ka Ngororero ariko abanyeshuri bakanga kwicamo ibice bagatsimbarara ku kuvuga ko ari umwe bigatuma batandatu muri bo bicwa.
Mu Ugushyingo 2012, abarwanyi b’umutwe wa FDLR washizwe n’abasize bakoze Jenoside bagabye ibitero mu karere ka Rubavu bakoreshe intwaro bahawe n’ubutegetsi Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu 2019 uwa FLN na wo ugaba ibitero ku modoka itwara abagenzi mu karere ka Nyamagabe byatumye benshi bapfa abandi barakomereka.
Iyo mitwe yakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda aho no ku wa 04 Ukwakira 2019, mu karere ka Musanze hagabwe igitero cyahitanye abasivile 19.
Brig Gen Rwivanga avuga ko ibyo bitero byose bigaragaza uburyo bakomeza guhungabanya umutekano w’Igihugu ariko ubu u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi bitewe nuko nta bushake Leta ya RDC yashyize mu kurandura uwo mutwe.
Yagize ati: ”Ingamba u Rwanda rufata zirahinduka bitewe nuko ibintu bihagaze. Iyo nta bushake bwa Guverinoma ya RDC bwo gukemura ibibazo by’umutekano dushaka uburyo tubigenza.”
Ingabitekerezo ya Jenoside iracyagaragara mu bihugu byo mu Karere
Umuvugizi wa RDF Brig Gen Rwivanga ashimangira ko abo barwanyi bambukanye ingengabitekerezo ya Jenoside aho ubu yakajije umurego mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC, aho Abatutsi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abanyamasisi bicwa ku mugaragaro bahorwa ubwoko.
Avuga ko ibiri kuba mu Burasirazuba bw’icyo gihugu aho abakecuru n’impinja bari kwicwa bisa neza n’ibyabaga mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abantu birukanwaga mu gihugu cyabo, bakicwa, bagatotezwa bazira ubwoko, bigatuma bamwe bafata umwanzuro wo kurwanira uburenganzira bwabo.
Yagize ati: ”Uko nabivuze ni byo biri kuba hakurya hariya ni inkuru zimwe aho igice cy’abantu kiri guhigwa, kijujubywa n’ubuyobozi. Reka mbabwire ntabwo bazigera batsindwa kuko bafite impamvu ituma barwana, wazana buri ntwaro zishoboka na misile ariko ntiwatsinda ubushake bw’abaharanira kubaho.”
Yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari ndetse ikwirakwizwa mu buryo butandukanye harimo n’imbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko kurwana urugamba rwo kuyirwanya kuko ubwo bushobozi babufite ngo hato hatazagira ugoreka amateka y’u Rwanda kandi hari ukuri kwayo.
Yongeyeho ati: ”Tugomba gukoresha imbuga nkoranyambaga ku nyungu z’ukuri, tugomba kubabwiza ukuri tuzikoresheje. Musome amateka, muyandike, ntimuzatume hari abantu bahindura amateka yacu.”
Yashimangiye ko ubu imbuga nkoranyambaga zabaye urugamba rushya ariko zikwiye gukoreshwa mu kugaragaza amateka. Mu gihe hari bamwe bazikoresha mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, natwe tuzikoreshe mu guhangana na bo, tugaragaze ukuri.
