Nyamasheke: 6 bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
Ubutabera

Nyamasheke: 6 bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 28, 2026

Abantu 6 bo mu Midugudu ya Cyato na Kamonyi, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke bafashwe mu rukerera bitwikiriye ijoro bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, abandi bagera kuri 21 baracika.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Cyato, yabwiye Imvaho Nshya ko abafashwe n’ubundi bakekwagaho ubu bucukuzi butemewe mu birombe byacukurwagamo mbere mu buryo bw’igerageza na kampani yitwa Pyramide, bikaba bitagikoreshwa kuko iryo gerageza ryarangiye, iyi kampani itegereje ibyangombwa byo kuyacukura bitari igerageza.

Ati: “Basanzwe bajyamo kuko hashize igihe gito hapfiriyemo 2 bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo. Mu minsi ishize hanafatiwe abandi 2, abagera kuri 21 baracika, ntibabireka bakomeza kuza bitwikiriye ijoro, ari muri urwo rwego bariya 6 bafashwe. Bikorwa cyane cyane n’abo mu Mudugudu wa Murambi aya mabuye abonekamo n’abo mu Murenge wa Kanjongo duhana imbibe.”

Asanga kugira ngo bicike burundu hakwiye uburinzi bw’ijoro bufite ingufu zirenze iz’irondo, kuko akenshi usanga no muri iryo rondo harimo abashobora kuba bakorana nabo bacukura, bakajya babaha amakuru y’imikorere y’irondo n’aho  riri, bagacukura aho ritakoreye, nk’uko hari abafatwa bakabivuga.

Ati: “Hashyizwe abaharinda nijoro babihemberwa nk’uko bikorwa ku manywa ubu bucukuzi budutwarira ubuzima bw’abaturanyi baba bavuga ko bagiye gushakirayo amaramuko bwacika, iriya kampani yazabona ibyangombwa ikabaha akazi bagakora batekanye, banafite ubwishingizi, aho  gucukura biba binabagiraho ingaruka.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato Munyurwa Venant, ashima abaturage bahagurukiye gutanga amakuru y’aba bajura b’amabuye y’agaciro, yatumye 6 bafatwa.

Ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko harimo benshi barimo bacukura, ku bufatanye n’izindi nzego twahageze mu rukerera dusangamo abantu benshi bigaragara ko barayemo bacukura. Batwikanze bariruka n’ibikoresho bari bitwaje birimo amapiki, ibitiyo, amasuka, amatoroshi baba bambaye muri iryo joro ngo bacukure neza n’ibindi. Dufata abo 6, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.”

Avuga ko bakoresha amayeri menshi muri ubu bucukuzi kuko ntawe uyafatanwa, bafatanwa ibikoresho gusa, hakaba hagikorwa iperereza ngo hamenyekane uburyo abayabagurira ahita abageraho batayafatanywe.

Avuga ko bari kuvugana na Pyramide ngo harebwe uburyo icyifuzo cy’abaturage cy’uko uburinzi bw’ijoro bwagira ingufu zihangana n’abo bacukuzi, ababukora babukora nk’akazi bahemberwa, ko basanga ari byo byonyine byafasha ko abahacukura babireka.

Anavuga ko hanafashwe ingamba z’uko umuturage bizagaragara ko umurima we wacukuwe ntabigaragaze, azafatwa nk’umufatanyacyaha akabihanirwa. Basanga na byo byagira umusaruro bitanga, kuko byatuma harushaho kurindwa.

Avuga ko nk’ubuyobozi bakomeje ingamba zo gukomeza kwigisha abaturage ingaruka zo kwishora muri ubu bucukuzi bakora nijoro nta n’ubwishingizi bafite, bikanagaragara ko uko babukora mu kajagari bangiza ibidukikije, hari n’impungenge ko byabagwaho bakahasiga ubuzima.

Yongeye gusaba abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bagakora ibidashyira ubuzima bwabo mu kaga, bitanahombya Igihugu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA