Umugabo wo mu Buhinde muri Leta ya Odisha mu Karere ka Keonjhar witwa Jitu Munda yacukuye ahari hashyinguwe mushiki we akuramo umurambo awujyana kuri banki kugira ngo abikuze amafaranga yari kuri konti, nyuma yuko Banki imusabye ibyemeza niba mushiki we yarapfuye.
Amashusho y’uwo mugabo wikoreye umurambo yerekeza kuri Banki yateje urujijo nyuma yuko asakajwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa 27 Mata 2026.
Amakuru avuga ko mbere y’urupfu rwa mushiki wa Munda, yari yarashyize kuri konti amafaranga agera ku marupiya 19,000 (296,000 Frw) yakuye mu matungo yagurishije ariko bitewe nuko nta wundi muntu yari afite wo kuraga umutungo we, awusigira Munda.
Nyuma y’amezi abiri mushiki we apfuye azize uburwayi, uwo mugabo yagiye kuri banki asaba kubikuza ayo mafaranga ariko Banki imusaba kuzana icyemezo kigaragaza ko mushiki we yapfuye n’izindi nyandiko yasabwaga, bituma ajya aho bamushyinguye aramutaburura, umurambo awuzanira banki.
Bimwe mu binyamakuru byo muri Odisha byatangaje ko Munda yanakoze igisa nko kwigaragambya akigera kuri banki afite uwo murambo, asaba ko ahita yemererwa kubikuza ayo mafaranga vuba na bwangu.
Nyuma yo kubona uwo murambo abakozi ba banki babimenyesheje inzego z’umutekano, uwo murambo uvanwa aho urongera urashyingurwa mu gihe Munda yasezeranyijwe gufashwa kugira ngo ayo mafaranga ayabone mu buryo bwemewe n’amategeko.
