Uko abanyamadini batsinda ipfunwe batewe n’abavugabutumwa bakoze Jenoside-Pasiteri Ruzibiza
Amakuru

Uko abanyamadini batsinda ipfunwe batewe n’abavugabutumwa bakoze Jenoside-Pasiteri Ruzibiza

MUTETERAZINA SHIFAH

April 28, 2026

Mu gihe u Rwanda n’Isi bakomeje iminsi 100 yo kwibuka  ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda Pasiteri Ruzibiza Viateur, yahamagariye abanyamadini bafite inshingano zitandukanye zijyanye no kwigisha ijambo ry’Imana, kwemera kwambara urubwa rwa bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakihatira gukumira Jenoside aho iva ikagera, ashimangira ko kutabyemera ari ukugira uruhare mu kuyihakana kandi ibyo binyuranye no kubaka Igihugu.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mata 2026, ubwo umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru gitegura igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi bawo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yari abajijwe aho abakora ivugabutumwa bakuye imbaraga zo gukomeza gukora ivugabutumwa mu gihe hari insengero n’abihaye Imana bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Iyo ushaka kwiyambura ipfunwe urabanza ukaryambara. Abantu bakabona ko waryemeye, noneho ukavuga uti nuku nasaga mwanyemerera nkiyambura nkambara undi mwambaro.”

Akomeza agaragaza ko intambwe ya nyuma mu gutegura Jenoside ari ukuyihakana ari na byo byabaye ku banyamadini bamwe na bamwe.

Yagize ati: “Nyuma ya Jenoside hari abavugabutumwa babyihunzaga bavuga bati n’ibyabanyapolitiki twe ntabwo bitureba ariko uko ubushakashatsi bwagiye bukorwa byagaragaye ko hari irindi zina Jenoside izashakirwa mu idirishya ry’ubutumwa bwiza.”

Yongeraho ati:” Iyo Jenoside ibaye muri sosiyete imaze imyaka 100 ibwiriza ubutumwa bwiza biba ari igisebo, ari uguhinyura gukomeye uwo murimo. Iyo umuntu atinyutse kwica undi, mu nsengero hagakorerwa ibyahakorewe tuzi twabonye cyangwa twumva mu buhanya biba ari uguhakana Imana twigisha.”

Pasiteri Ruzibiza avuga ko kutagira ipfunwe babikura ku masomo y’abayoboraga amadini n’amatorero bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bishwe bazize kudashyigikira umugambi wa Jenoside.

Ati: “Imbaraga tuzikura ku bari abakozi b’Imana bagize uruhare muri Jenoside kandi tukanigira ku ndahemuka zitabyemeye aho bamwe muri bo banishwe.”

Pasiteri Ruzibiza avuga kandi ko abantu bumva ko kwibuka ku bibaye Imana byaba ari ukwijandika muri Politiki ko bakwiye kumenya ko isanamitima, guha agaciro ikiremwamuntu no kubungabunga ubumwe byose bishingira kuri Bibiliya bityo ufite umuhamagaro wese w’ivugabutumwa yakwiye kubigira ibye.

Biteganyijwe ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uzibuka abari abakozi bawo tariki 30 Mata 2026, bakanifatanya n’abarimo inshuti n’imiryango yabo. 

Abibukwa bakaba barimo Karangwa Kitoko Thomas, Kanamugire Theogene, Pasiteri Iyamuremye Amon, Pasiteri Nkurunziza Alphonse icyakora hakaba hari ababakomotseho kuko na bo bifatanyanabo buri mwaka mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uritegura kujya kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA