Imiryango 16 itari yoroye yaremewe inka n’Akarere ka Nyagatare, aborojwe bavuga ko kugira itungo mu rugo by’umwihariko inka bazitegerejeho kubahindurira imibereho.
Aborojwe bavuga ko kuba nta nka bagiraga, hari uburyo batashoboraga kwikenura ariko ubwo bazibonye hari aho bigiye kubakura bikagira n’aho bibageza. Ibizikomokaho nk’amata bizabafasha kubona amafaranga, ifumbire itume beza umusaruro mwiza, bibahindurire ubuzima.
Mukankaka Domitille utuye mu Mudugudu wa Mirama ahamya ko kugira inka mu rugo ari iby’agaciro ku muryango we.
Ati: “Nari ndi mu buzima bubi nkora akazi ko guca inshuro kuko ubutaka dufite ari buto. Ikindi ni uko tutahinganga ngo tweze neza, twakoreshaga ubutaka tutabufumbira aho bwagaragaraga nk’ubwagundutse. Hari itandukaniro ry’urugo nabagamo rutarimo itungo n’urwo ndaramo rwatashyemo iyi nka.”
Yavuze ko atewe ibyishimo no kuba yahawe inka ihaka aho agiye kuyitaho kugeza ibyaye, ikampa n’amata ku buryo bizamfasha kunoza imirire.”
Akomeza agira ati: “Ndashimira cyane ubuyobozi bwiza burangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu uzirikana abafite ubushobozi buke natwe akatworoza. Ngiye kuyorora ntekereza ko nzoroza abanda, nanjye igicaniro ntikizime.
Mukaruhunga Esperance yagize ati: “Uyu munsi mfite umunezero mwinshi.Naherukaga gutunga Inka cyera .ubu sinabonaga amata kuko ntari mfite n’ubushobozi bwo kuyagura. Sinari mfite ubushobozi bwo kwigurira inka. Ubu rero igicaniro cyongeye kwaka, aho iyi nka nyitezeho kumpindurira imibereho ikaba myiza. Ngiye kunywa amata, ndizera ko ifumbire izatuma umusaruro wiyongera. Nzayitaho kugira ngo ibyo nyitegerejeho nayo izabimpe.”
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyagatare, Ndorimana Deny yasabye abahawe izi nka kuzazitaho baharanira ko bava mu cyiciro runaka bakajya mu kisumbuyeho.
Ati: “Iyi gahunda ya Girinka ni imwe muri gahunda nziza za Leta zigamije guteza imbere abaturage, twizera ko abazihawe zizabafasha kuva mu bukene, imibereho yabo igahinduka. Icyo tubasaba ni uko bazitaho bazirikana ko ari amatungo bahabwa kugira ngo afashe imiryango yabo ariko bazanoroze bagenzi babo.”
Inka zatanzwe ku miryango 16 zifite agaciro k’asaga miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda zose zikaba zihaka, abazihawe bakaba banahawe imiti yazo, umunyu n’ubwishingizi.
