Worship Team’ yahumurije abizera Yesu mu ndirimbo yabo nshya
Imyidagaduro

Worship Team’ yahumurije abizera Yesu mu ndirimbo yabo nshya

MUTETERAZINA SHIFAH

April 25, 2026

Itsinda ry’Abaramyi ryitwa ‘The Blessed Worship Team, ryasohoye indirimbo nshya bise ‘Ni Wowe Mugisha Wanjye’ bibutsa abizera Yesu nk’Umwani n’umukiza ko batazakorwa n’isoni ahubwo bazabona ingorarorano y’ubugingo buhoraho.

Ni indirimbo iri mu majwi n’amashusho. Aganira na Imvaho Nshya, Ishimwe Valentin usanzwe ari umutoza w’abaririmbyi akaba ari na we wanditse iyo ndirimbo avuga ko igitekerezo cyayo cyaje biturutse ku ijambo yasomye muri Bibiliya.

Ati: “Ni wowe mugisha wanjye ni indirimbo yanjemo bitewe n’ijambo narimo nsoma rikamfasha muri bibiliya riboneka muri Zaburi 125:1-2. Ubutumwa bwayo bubwira abarokore ko dukwiriye guhanga amaso yacu kuri Yesu Kristo Kandi ko abiringiye Uwiteka bameze nkumusozi Siyoni,utanyeganyezwa ahubwo uhora uhamye, ibyo bigatuma abantu bagarurira Imana icyizere. Ubutumwa nyamukuru n’ukwiringira Imana yacu.”

Uyu mutoza akomeza avuga ko niba bishoboka ko bamwe mu rubyiruko bashobora kwirundurira mu ngeso mbi abagize amahirwe yo kumenya Imana ndetse ikanabaha impano yo kuririmba biyumvamo ko bafite inshingano zo gufatanya n’ababyeyi n’Igihugu gukora ivugabutumwa ryagarura bagenzi babo ku murongo ndetse banatanga ikizere.

Ati: “Nk’urubyiruko rwagiriwe amahirwe n’ubuntu byo kumenya Kirisitu tugahabwa agakiza ku buntu twiyemeje kwishyira hamwe tukabwira abantu iby’ijuru tubinyujije mu ndirimbo nk’umusanzu wacu wo gutunganya no gukebura abo tungana, abo turuta n’abaturutsa uko Imana izajya itunyuzamo ubutumwa bwayo.”

Ni ijambo riboneka muri Bibiliya nkuko Ishimwe abisobanura aho icyo cyanditswe kiboneka muri Zaburi 125:1-2. Muri cyanditswe hagira hati: “Indirimbo y’amazamuka. Abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi wa Siyoni, Utabasha kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose. Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu, Ni ko Uwiteka agota abantu be, Uhereye none ukageza iteka ryose.”

Iri tsinda rivuga ko nubwo ari intambwe ya mbere ariko biteguye gushyira hanze n’izindi kuko bafite umuhamagaro kandi biteguye kumvira Imana ikabatuma na bo bagatumika.

Ishimwe Valentin avuga ko nk’urubyiruko bishyize hamwe ngo bakore ivugabutumwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA