Ubujura bwitwaje ibikangisho byiganjemo intwaro gakondo zirimo imihoro, ibibando na ferabeto, ni bwo busigaye bugaragara mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye. Mu minsi 47, abantu 6 bamaze kugirirwa nabi n’abo bajura bitwaje intwaro. Abagera kuri 5 baratemwe ndetse bamwe baracyari mu bitaro bakurikiranwa n’abaganga, naho umwe baramwishe.
Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro cyihariye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, agaruka kuri ubu bujura anatanga inama ku bantu bafite imigambi yo kwishora muri ubu bujura bagamije gukira vuba batavunitse.
Imvaho Nshya: Abaturage bafite impungenge z’uko bari bamenyereye ubujura bw’amatungo n’ibiribwa, haba mu nzu cyangwa mu murima, ariko ubujura busigaye bwiganje bukaba burimo no kwica.
CIP Kamanzi: Ndagira ngo mbanze mpumurize abaturage mbabwira ko umutekano wabo tuwubereye maso. Ubu bujura burimo n’urugomo rwo gukomeretsa no kwica, ni ubujura bwitwaje ibikangisho, ariko twarabuhagurukiye kandi ababukora ntabwo buzabahira.
Imvaho Nshya: Kuki ubujura bwahinduye isura?
CIP Kamanzi: Hari abantu banze gukura amaboko mu mufuka ngo bakore biteze imbere. Aba ni bo bishora mu bikorwa by’ubujura kugira ngo bakire vuba kandi batavunitse.
Imvaho Nshya: Niba mwaramaze kubona ko ari ikibazo, murimo kubikoraho iki?
CIP Kamanzi: Ku bufatanye n’abaturage, Polisi na RIB twahagurukiye abashaka kwishora mu bikorwa nk’ibi, kandi abafashwe barafunzwe, ubutabera ni bwo buzabakurikirana.
Imvaho Nshya: Iyo aba bajura bafashwe, musanga nta kindi kibazo bafite?
CIP Kamanzi: Bamwe muri bo iyo bapimwe basanga bakoresheje ibiyobyabwenge, abandi ugasanga ni ubusinzi kuko bamwe banywa inzoga zitujuje ubuziranenge.
Imvaho Nshya: Ni iki mwabwira abantu bumva ko bakira batavunitse bakishora mu bujura bwitwaje ibikangisho?
CIP Kamanzi: Nibacire birarura. Ntabwo Polisi izihanganira uwo ari we wese uzishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’abaturage, keretse ushaka kuba umukiliya wa RIB.
Imvaho Nshya: Kuba umukiliya wa RIB bivuze iki ku mutekano w’abaturage?
CIP Kamanzi: Umuntu wese wishora mu byaha azahora yitaba RIB, kandi aho ugiye uba uri umukiliya waho. Abaturage bahisemo gukomera ku bunyangamugayo, ni bo tuzakomeza gukorana na bo kandi turabashimira ubufatanye bwabo badahwema kutugaragariza batanga amakuru ku gihe.
Imvaho Nshya: Iyo abakekwaho ubu bujura bwitwaje ibikangisho bafashwe, bakorerwa isuzuma ngo harebwe niba nta kibazo kindi bafite?
CIP Kamanzi: Yego, barapimwa kuko hari abo usanga baba basinze. Urugero, nk’abafashwe tariki 31 Werurwe 2026 harimo n’abari banyoye ibiyobwabwenge.
Imvaho Nshya: Iyo aba bakekwaho ubujura bafashwe, mubafasha iki uretse iperereza no kuba bashyikirizwa ubutabera?
CIP Kamanzi: Ikintu duhora dushyiramo imbaraga ni ukwigisha. Aba kimwe n’abandi baba bakekwaho ibyaha bitandukanye turabigisha tukabereka ko kwishora mu kibi atari cyo gisubizo cyo kugira imibereho myiza. Umusaruro uraboneka kuko abenshi barahinduka na bo bagatangira kwigisha abandi ububi bwo kwishora mu ngeso mbi.
Mu Rwanda, ibyaha by’ubujura, gukubita, no gukomeretsa bihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gukubita cyangwa gukomeretsa bidasize ubumuga buhoraho, uwabikoze iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100,000 FRW) kugeza kuri miliyoni imwe (1,000,000 FRW).
Gukubita cyangwa gukomeretsa bikabije bivuyemo ubumuga cyangwa urupfu, uwabikoze iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
Ubujura bukoranye n’ubugizi bwa nabi, ubukorwa n’abantu barenga umwe, ku manywa cyangwa nijoro Ababikoze iyo babihamijwe n’urukiko bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri (2) kugeza ku myaka irindwi (7).
Gukoresha ibikangisho na byo ni icyaha gihanwa n’amategeko, akenshi bikunze kugendana no gukubita cyangwa ubujura. Uwabikoze iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cy’imyaka 10.