APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade ya Kamena mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Mata 2026.
APR FC ni yo yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa kane Djibril Ouattara yagushijwe mu rubuga rw’amahina na myugariro wa Mukura VS, umusifuzi Murindangabo Moïse ahita yemeza penaliti.
Iyo penaliti yatewe na Djibril Ouattara ku mahirwe make ateye ishoti umupira ujya hanze y’izamu. Mu minota 15 Mukura VS yihariye umupira ikinira cyane mu kibuga cya APR FC, igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego binyuze mu bakinnyi bakina imbere barimo Elie Tatou na Mutsinzi Patrick.
Mu minota 30, iyi kipe yo mu Karere ka Huye yakomeje gukina neza harimo umupira Niyonizeye Fred yateye, usanga Sackey uwusubije mu izamu, ku bw’amahirwe make ukubita igiti cy’izamu uvamo.
Ku munota wa 36, APR FC yakoze impinduka zihuse umunyezamu Ruhamyankiko Yvan asimbura Hakizimana Adolphe wagize ikibazo cy’imvune.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. APR FC yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri bidatinze ku munota wa 50 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Djibril Ouattara ku mupira mwiza Hakim Kiwanuka yahinduye awushyira mu izamu.
Ku munota wa 53, Mukura VS yibwiraga ko yishyuye ku mupira Hakizimana Zuberi yahinduye mu rubuga rw’amahina, Aylara Samson awuboneza mu izamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.
Ku munota wa 56, Hakim Kiwanuka yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku mupira Byiringiro Gilbert yamuhaye ahita awutera mu izamu.
Iyi kipe y’ingabo yakomeje kwiharira umukino ndetse ku munota wa 63, myugariro Nduwayo Alex yatsinze igitego cya gatatu n’umutwe ku mupira Ruboneka Jean Bosco yateye avuye muri koruneri.
Mu minota 75, Mukura VS yongereye imbaraga itangira gusatira ishaka kugabanya ikinyuranyo abakinnyi bagerageza kurema uburyo, ariko kubona izamu biba ikibazo.
Iminota 10 ya nyuma Mukura yakomeje gusatira ariko ikagorwa no kubona aho imenera mu bwugarizi bwa APR FC bwari buhagaze neza.
Ku munota wa 87, Ruboneka Bosco wa APR FC yateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira Sebwato awukuraho ujya muri koruneri itagize icyo itanga.
Umukino warangiye APR FC itsinze Mukura VS ibitego 3-0. Iyi kipe y’Ingabo yagize amanota 55 ku mwanya wa kabiri mu gihe Mukura VS yagumanye amanota 41 ku mwanya wa karindwi.
APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026, yakirwa na mukeba Rayon Sports mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 29 uzabera kuri Sitade Amahoro.
Indi mikino yakinwe uyu munsi yasize Al Hilal SC ikomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 59, nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 2-0 bya Sunday Damilare Adetunji naho Gorilla FC itsinda AS Muhanga ibitego 2-1.










