Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, umugore we Melania Trump n’abandi bayobozi bahungishijwe igitaraganya bububa, nyuma yo kugabwaho igitero muri hoteli y’ i Washington, D.C, ubwo bari mu birori n’itangazamakuru bizwi nka ‘White House Correspondents’ Dinner’ ku mugoroba wo ku wa 25 Mata 2026.
Muri iyo nyubako barimo humvikanye urusaku rw’amasasu, abashinzwe umutekano biruka bagwirirana bajya gutabara Trump n’abandi bayobozi ndetse humvikana amajwi asaba abantu kuryama hasi.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abayobozi bari aho bagenda bububa, ndetse n’abari bateraniye aho baryamye hasi mu gihe abandi banyamakuru bafataga amashusho n’amafoto.
NBC News yatangaje ko ukekwaho kugaba icyo gitero yamaze gutabwa muri yombi, akaba ari umugabo w’imyaka 31 witwa Cole Tomas Allen ukomoka ahitwa Torrence muri California.
Amakuru agaragagaza ko umwirondoro we wamenyakanye ubwo yiyandikishaga muri iyo hoteli mbere yuko habaho kurasa kandi akaba yari afite icyumba aho ngaho.
Hanagaragaye amashusho uwo mugabo yiruka agana ahari abashinzwe umutekano ashaka kwegera aho Perezida Trump n’umugore we bari bicaye.
Nyuma yo guhosha izo mvururu, Trump yavuze ko uwo muntu arwaye mu mutwe, yongeraho ko adashaka ko abantu nk’abo b’abagizi ba nabi bahindura imiterere n’icyerekezo cy’ubuzima bwabo.
Perezida Trump yongeyeho ko icyo gitero kidafite aho gihuriye n’intambara ya Iran, ashimangira ko ibyo byose bitazamubuza gutsinda iyo ntambara.
