Clarisse Karasira yashimiye umugabo we wabonye ‘Master’s’ ya kabiri
Imyidagaduro

Clarisse Karasira yashimiye umugabo we wabonye ‘Master’s’ ya kabiri

MUTETERAZINA SHIFAH

April 26, 2026

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashimiye umugabo we ku mpamyabumenyi ya kabiri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza  (Master’s Degree) yabonye, amubwira ko umurava n’umwete bimuranga na we bimubera urugero rwiza.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Clarisse Karasira yagaragaje ko ashimishijwe n’intambwe umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie amaze gutera mu masomo, aho yahawe impamyabumenyi ya Master’s mu bijyanye n’Ubuyobozi mu Bucuruzi (Business Administration.)

Yanditse ati: “Ntewe ishema no gushimira umugabo wanjye ku ntambwe yateye  mu masomo. Yamuhesheje impamyabumenyi ya kabiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza Master’s mu bijyanye na “Business Administration’ kandi akaba akataje mu gushaka PhD. (Impamyabumenyi y’Ikirenga).

Rukundo kukubona ukora inshingano nka se w’abana bacu, wita ku kazi kawe, ndetse wiga ubutitsa bitubera urugero rwiza, byose ubikora nk’ibyoroshye ariko nzi uko bigusaba imbaraga, ishya n’ihirwe rukundo rwanjye.”

Ni impamyabumenyi yahawe  mu birori byabereye muri UBS Arena, mu muhango wa Western Governors University wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026, uhuza abanyeshuri barangije amasomo yabo.

Ifashabayo Dejoie ahawe impamyabumenyi ya kabiri ya Masters nyuma y’uko mu kwezi k’Ukwakira 2024, yahawe iya mbere mu bijyanye n’icungamutungo.

Izo mpamyabumenyi zose ziyongeraga ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no guhanga umurimo n’imiyoborere (Entrepreneurship and Leadership) yakuye muri Watson Institute ifatanyije na University of Virginia.

Akazi ke ka buri munsi ko guharanira kuba umunyamwuga mu bijyanye n’ubucuruzi n’imiyoborere, agafatanya no gufasha umugore we mu bijyanye n’umuziki we nk’umujyanama.

Clarisse Karasira yashyingiranywe na Ifashabayo tariki ya 1 Gicurasi 2021, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA