Perezida wa Colombia, Gustasvo Petro arashinja inyeshyamba zifitanye isano n’umutwe wa FARC (Revolutionary Armed Forces of Colombia) uhanganye n’ubutegetsi bwe, kugaba igitero cyahitanye abantu 14 kigakomeretsa abandi benshi barimo n’abana.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje imodoka zangiritse n’ibindi bintu byandagaye nyuma yuko icyo gitero kigabwe i Cauca mu Majyepfo y’icyo gihugu ku wa 25 Mata.
Perezida Petro abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko abagabye icyo gitero ari imitwe y’iterabwoba agira ati:”Ni abaterabwoba bacuruza ibiyobyabwenge. Ndashaka ko abasirikare bacu bahangana na bo”
Guverineri w’Intara ya Cauca, Octavio Guzman yasakaje amashusho agaragaza imodoka zangiritse n’aho amasasu yatobaguye, asobanura ko icyo gitero kitatoranyije.
BBC yatangaje ko ibikorwa nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi byongeye kwaduka nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro hagati ya FARC na Guverinoma mu 2016 bitagezweho.
Gusa Perezida w’icyo gihugu yasezeranyije amahoro asesuye nubwo Guverineri wa Cauca yemeje ko no ku wa 24 Mata muri Cauca humvikanye n’ibindi bitero bito birimo n’icyagabwe ku kigo cya gisirikare mu Mujyi wa Cali, kigakomeretsa abantu babiri.
Ibi bitero bibaye mu gihe ku wa 31 Gicurasi icyo gihugu kizinjira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Perezida Gustavo Petro, wahoze ari umwe mu barwanyi b’inyeshyamba, ari kugerageza gushyira mu bikorwa politiki igamije kuganira n’imitwe yitwaje intwaro, aho rimwe na rimwe habaho agahenge ubundi hakongera kwaduka imirwano.