Ugirashebuja Emmanuel w’imyaka 42, wo mu Mudugudu wa Kabahande, Akagari ka Burimba, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, yafatanywe udupfunyika 89 tw’urumogi, afashwe n’irondo ry’umwuga ry’Akagari ka Mataba muri uyu Murenge, avuga ko arukuye i Rusizi, ntiyavuga aho yarujyanaga.
Umwe mu bari kuri irondo yabwiye Imvaho Nshya ko hari mu ma saa sita z’ijoro, babona umuntu atambukanye ibintu ahetse mu gitambaro ntibamushira amakenga. Bamuhagaritse bamubaza ibyo afite, aho kubasubiza ariruka bamwirukaho baramufata barebye basanga ni udupfunyika 89 tw’urumogi yazingiye mu isashe ashyira mu gitambaro akubita ku mugongo nk’uhetse igikapu aragenda.
Ati: “Amakuru yahise atangwa, ashyikirizwa RIB, Sitasiyo ya Shangi ngo abazwe aho yarujyanaga kuko twe yanze kugira icyo atubwira. Gusa twari dusanzwe tumukekaho kurunywa nubwo yari atarafatirwa mu cyuho, ariko ntiyanywa urungana kuriya. Twaketse ko yanarucuruzaga. Abo yarushyiraga turizera ko azababwira inzego zimufite.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Habimana Innocent, ashimira irondo ry’umwuga ryamufashe, agashyikirizwa inzego zibishinzwe ngo zimukurikirane atarakwirakwiza icyo kiyobyabwenge mu baturage yagishyiraga.
Ati: “Yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Shangi kugira ngo akurikiranwe. Turashimira irondo ryakoze akazi karyo neza rikamufata. Turasaba n’abandi baturage gutanga amakuru aho baba bakeka ubucuruzi nk’ubu butemewe bw’ibyobyabwenge kuko buhanwa n’amategeko, ababurimo rwihishwa bakabuvamo inzira zikigendwa, bagakora ibyemewe kuko bihari, aho kwishora mu bigize icyaha babyita ubucuruzi.
Abaturage b’Akagari ka Burimba baganiriye na Imvaho Nshya, bavuga ko uyu mugabo ukiri ingaragu atari ubwa mbere afunzwe, kuko yari amaze igihe gito afunguwe aho yari yafungiwe urugomo ruturuka kuri ibi biyobyabwenge akekwaho, aho yamaraga kubinywa, yanasinze agateza umutekano muke mu baturage, agafungurwa avuga ko yisubiyeho ariko n’ubundi bikanga.