Umugabo wari mu kigero cy’imyaka 40 wari utuye mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Remera, Akagali ka Nyamagana, mu Mudugudu wa Kabuye yaraye yiciwe iwe n’abagizi ba nabi batari bamenyekana.
Urupfu rwa Nduwimana Pascal rwatunguye abaturanyi bavuga ko yari akiri ingaragu yatashye ku mugoroba bakibwira ko yaryamye nyamara bagasanga ari hafi y’umuryango yapfuye, bagakeka ko yaba yategewe iwe n’abari bagambiriye kumugirira nabi.
Mutuyimana Angelique yagize ati: “Twatunguwe n’urupfu rwa Nyakwigendera kuko nta muntu tuzi bari bafitanye ibibazo. Ntabwo twigeze twumva ataka aho dukeka ko yatashye nk’ibisanzwe agasanga hari abamutegeye iwe bakamwica.”
Mukimbiri Sammuel na we yagize ati: “Njyewe ejo ku mugoroba namubonye atembera muri karitsiye ndetse yaje gutaha ubona nta kibazo afite. Naje gutungurwa n’iyi nkuru mbi ivuga ko basanze yishwe. Twifuza ko inzego z’ubutabera zakora akazi kazo abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bagafatwa bakabiryozwa.”
Abaturage ba Kabuye bavuga ko ubundi ubwicanyi nkubu budasanzwe bwumvikana mu Mudugudu wabo. Bagaya abagira ingeso nk’izi zo kuvutsa bagenzi babo ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Anathalie yahamije aya makuru avuga ko abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi iperereza ryatangiye kugira ngo bamenyekane.
Yagize ati: ”Ni byo iyo nkuru twayimenye aho umuturage yasanzwe yapfuye, ubuyobozi ku bufatanye n’inzego z’umutekano twihutiye kuhagera uwishwe ajyanwa kwa muganga kugira ngo hakorwe isuzuma mu gihe iperereza naryo ryatangiye ngo abakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bashyikirizwe ubutabera.
Yakomeje asaba abaturage kwirinda ibyaha by’umwihariko nk’ibi bikomeye, ababa banafitanye amakimbirane cyangwa hari ibyo bapfa bakirinda kwishakira ibisubizo mu buryo bubi burimo no kwihanira ahubwo bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Uburasirazuba avuga ko mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano hakumirwa ibyaha abaturage basabwa gukomeza gutangira amakuru ku gihe kuho babona ibyateza imfu bityo hakabaho gukumira hakiri kare.
Ati: “Inzego z’umutekano zizakomeza guhangana n’abashaka kuwuvutsa abandi. Dusaba abishora mu byaha ko bakwiye kubivamo cyane ibiba intandaro y’ubwicanyi kuko batazihanganirwa. Abaturage kandi tubasaba gukomeza ya ntero yo gutangira amakuru ku gihe no gukumira icyaha kitaraba kugira ngo n’ababa bashaka guhungabanya umutekano wa bagenzi babo batahurwe hakiri kare.”
Ubwo inkuru yandikwaga inzego z’umutekano zari zimaze guta muri yombi abantu 4 mu rwego rw’iperereza bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.