Nyagatare: Abaturage bahawe amazi meza baruhuka kuvoma ibiziba
Imibereho

Nyagatare: Abaturage bahawe amazi meza baruhuka kuvoma ibiziba

HITIMANA SERVAND

June 23, 2026

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bagejejweho amazi meza nyuma y’imyaka myinshi bavoma amazi y’ibiziba n’andi yanduye, bavuga ko kubona amazi meza byahinduye imibereho yabo, bikabafasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda no kugabanya umwanya munini batakazaga bajya gushaka amazi meza kure.

Mu bihe bitandukanye, abaturage bo muri aka Karere bagiye bagaragaza ikibazo cy’ibura ry’amazi meza, bavuga ko byabateraga ingorane zirimo amazi mabi ndetse rimwe na rimwe bakayagura ku giciro kiri hejuru.

Mu Kwakira 2024, Methode John wo mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, yabwiye Imvaho Nshya ko ubuzima bwari bwari bubakomereye nyuma y’uko iriba ryifashishaga imirasire y’izuba  ribaha amazi ryangiritse.

Icyo gihe yagize ati: “Aya si amazi ahubwo ni ukubura uko tugira. Twavomaga mu biziba kandi tukayakoresha mu buzima bwa buri munsi, harimo no kuyanywa. Twari tumaze igihe kirenga umwaka tudafite amazi meza.”

Kuri ubu, ibikorwa byo kubaka no gusana imiyoboro y’amazi byatumye abaturage bongera kubona amazi meza hafi yabo. Methode avuga ko ubuzima bwabo bwahindutse cyane.

Ati: “Uyu munsi turyohewe no gukoresha amazi meza. Turamesa imyenda igacya, tukiyuhagira amazi meza kandi tukanywa amazi yizewe. Twaruhutse ingendo ndende zo gushaka amazi ndetse n’ibibazo by’isuku nke twaterwaga no kuyabura.”

Mukakibi Devotha na we avuga ko kubona amazi meza byagize uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’umuryango we. Ati: “Hari ibibazo byinshi byakemutse. Abana bajyaga batinda kugera ku ishuri kubera kujya kuvoma, kandi amazi mabi yaduteraga indwara zitandukanye. Ubu dukoresha amazi meza kandi abana ntibakirwara inzoka za hato na hato nk’uko byahoze.”

Imbaraga zikomeje gushyirwa mu kugeza amazi ku baturage

Ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage bikomeje gushyirwamo imbaraga ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’umushinga Isoko y’Ubuzima.

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Nyagatare, Munyaneza Eric, yavuze ko hari imishinga myinshi ikomeje gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kugeza amazi meza ku baturage bose.

Yagize ati: “Amazi ni ubuzima. Dukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo serivisi z’amazi meza kandi hafi zigere ku baturage benshi. Turasaba kandi abaturage gufata neza ibikorwa remezo by’amazi kugira ngo bidakomeza kwangirika.”

Yagaragaje ko mu myaka itatu ishize abaturage barenga ibihumbi 31 bagejejweho amazi meza muri aka karere.

Mu myaka itanu ishize kandi, abaturage basaga ibihumbi 22 bo muri Nyagatare bagejejweho amazi binyuze mu mushinga Isoko y’Ubuzima washyizwe mu bikorwa ku bufatanye na Water For People ku nkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi w’umushinga Isoko y’Ubuzima, Eugene Dusingizumuremyi, yavuze ko intego yawo ari uguteza imbere serivisi z’amazi n’isuku ku baturage benshi bashoboka.

Ati: “Mu myaka itanu ishize twakoranye n’uturere 10, harimo na Nyagatare, tugamije kunoza serivisi z’amazi n’isuku. Twafashije abaturage benshi kubona amazi meza, tunatanga ubufasha mu gutegura igishushanyombonera kizafasha Akarere ka Nyagatare gukomeza gukemura ibibazo by’amazi mu gihe kiri imbere.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa mu kugeza amazi meza ku baturage, anashimira abafatanyabikorwa bagira uruhare muri iyo gahunda.

Ati: “Turashimira abafasha mu guhindura imibereho y’abaturage bacu babagezaho amazi meza. Hari aho ataragera, ariko abaturage baho bafite icyizere kuko hari imishinga minini iri gutegurwa izarushaho gukemura ikibazo cy’amazi mu karere.”

Yavuze ko imishinga irimo uwa Muvumba n’uwa Ngoma izafasha kongera ubushobozi bwo gutanga amazi ku buryo abaturage benshi bazabasha kuyageraho mu myaka iri imbere.

Muri rusange, umushinga Isoko y’Ubuzima wafashije abaturage 143 329 kubona amazi meza mu turere wakoreyemo, mu gihe abarenga 225 000 bungukiye ku iyongerwa ry’ubuziranenge bwa serivisi z’amazi zari zisanzwe zihari.

Kugeza ubu, abaturage bagera kuri 78% bo mu Karere ka Nyagatare bamaze kugerwaho n’amazi meza, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bukomeje ibikorwa byo kugeza ayo mazi no ku batarayagezwaho.

Abagerwaho n’amazi basabwa kwita ku bikorwa remezo byayo kugira ngo bitangirika bakazasubira ku mazi mabi
Abaturage bagejejweho amazi bahamya ko byabahinduriye ubuzima baruhuka kuvoma ibiziba

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA