Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo muri Basketball, Murenzi Yves yahamagaye abakinnyi 16 azakuramo abo azifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Kamena 2026, ni bwo hashyizwe hanze urutonde rw’aba bakinnyi bazitabira irushanwa rizabera muri Angola kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2026.
Abakinnyi bahamagawe ni Hubert Sage Kwizera, Manzi Kenny, Ntore Habimana, Umuhoza Jean De Dieu, Prince Twa, Sean Jeremaine Mwesigwa, Hagumintwari Steven, Twizeyimana Cyiza Chandelier na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné.
Hari kandi Mpoyo Axel Olenga, Paul Bizimana, Shema Osborn, Semuhoza Moses, Irankunda Hilar, Furaha Cadeaux De Dieu na David Mccormack.
Icyiciro cya mbere cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, Ikipe y’u Rwanda yitwaye nabi itsindwa imikino yose uko ari itatu, ikaba ari yo ya nyuma mu Itsinda C ririmo Guinea iyoboye n’amanota atandatu, Tunisia y’amanota atanu na Nigeria y’amanota ane.
Amakipe 80 yo muri Afurika, Aziya, u Burayi na Amerika ni yo yitabiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball kizabera i Doha muri Qatar kuva tariki ya 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027, aho bari guhatanira kwisanga mu makipe 31 azitabira iri rushanwa.
Muri buri tsinda ry’u Rwanda hazazamuka amakipe atatu, yose abe 12 azahurire mu ijonjora rya kabiri, ari ryo rizatanga atanu azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi.
