Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig. Gen. Ronald Rwivanga yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe imyaka irenga mirongo, avuga ko hari ibyiciro 10 bigaragazwa n’ubushakashatsi bibishimangira, anyomoza abavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwari Umukuru w’Igihugu, Habyarimana Juvenal.
Ku wa 17 Mata 2026, ubwo abakozi b’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG) n’ab’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Brig Gen Rwivanga yagaragaje ko ubuyobozi bubi u Rwanda rwari rufite bwacuze umugambi wo kurimbura Abatutsi igihe kirekire.
Avuga ko nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwo ku rwego mpuzamahanga bwerekana ko ibyiciro Jenoside itegurwamo; birimo kurema amacakuburi, gutesha abantu agaciro, kubashyiraho ibimenyetso n’ibindi byose n’u Rwanda rwabinyuzemo.
Ati: ”Abantu bose bavuga ko Jenoside yatangiye mu 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege birengagiza ibyiciro Jenoside inyuramo kugira ngo ibeho. Kumenya inzira y’itegurwa rya Jenoside bituma tuyimenya neza tukamenya ubukana bwayo, tugahagurukira kurwanya abayihakana n’abayipfobya.”
Ibyiciro 10 bigaragaza itegurwa rya Jenoside
Brig Gen Ronald Rwivanga agaragaza ko icyiciro cya mbere ari ukurema amacakubiri mu bantu, ugacamo abaturage ibice bitandukanye aho ubuyobozi bufata igice kimwe bakabita ababo abandi bakabita abanyamahanga: Ibyo bigaragazwa n’imbwirwaruhame ubuyobozi bwatangaga aho bwavugaga ko Abatutsi atari Abanyarwanda kandi ko bazicwa bagacishwa muri Nyabarongo bagasubira iwabo muri Ethiopia. Asobanura ko urwo rwango n’amacakuburi bidaturuka mu bantu ahubwo bituruka mu bayobozi ndetse ko ibyo byagize ingaruka aho mu 1959 Abatutsi bahunze Igihugu kubera gutotezwa no kumeneshwa.
Icyiciro cya kabiri ni uguhabwa ibimenyetso: Abantu babahaga ibimenyetso birimo indangamuntu igaragaza ubwoko (Tutsi, Hutu, Twa). Ubwo bwoko bwatumaga bamwe batoneshwa abandi bakabuzwa amahirwe haba mu kazi, mu mashuri aho wasanganga Abatutsi batotezwa mu buryo bwose.
Icya gatatu ni ukubuzwa uburenganzira: Mu mwaka 1973 Leta yatangije politiki yitwa iringaniza aho Abatutsi babuzwaga uburenganzira mu bintu runaka atari uko batabishoboye ahubwo hagamijwe ko bahonyorwa.
Icya kane ni ukugira abantu abadafite agaciro: Abatutsi bateshwaga agaciro bakabita amazina y’inyamanswa nk’inzoka, inyenzi, abafite imirizo ndetse izo mvugo zigakoreshwa ku mugaragaro.
Icya gatanu ni itegurwa: Jenoside yateguwe n’imirimo n’amahugurwa yihariye aho Interahamwe zatojwe kuva mu 1992, zihabwa intwaro, amahugurwa ndetse zinatozwa uburyo bwo kwica vuba.
Icyiciro cya gatandatu ni ugukaza amakimbirane: Ibi byagaragajwe nuko umuntu wese warwanyaga umugambi wo kwica Abatutsi na we yicwaga ndetse hari Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya uwo mugambi barimo n’uwari Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe.
Icya karindwi ni ugutunganya umugambi: Ibi byakozwe binyuze mu kumenya ingo z’Abatutsi bose batuye mu gace runaka kugira ngo bizaborohere kwica bazi buri umwe aho atuye.
Icyiciro cya munani ni ihohoterwa ry’Abatutsi: Ibi byakozwe mu myaka itandukanye kuva mu 1959, 1963, 1973, 1990 ndetse hari n’abantu bagiye bicwa bavuga ko ari ibyitso by’Inkotanyi.
Icya cyenda ni ubwicanyi bweruye ku mugaragaro: Mu 1994, Abatutsi bishwe ijoro n’amanywa ndetse bishyigikirwa n’abayobozi bashimangiraga ko bari gukora imperuka ku cyitwa Umututsi aho ava akagera.
Icyiciro cya cumi ni ukuyihakana: Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abayikoze bakomeje kuyihakana bavuga ko itigeze ibaho cyangwa bakayitira ibindi bakabyita ubwicanyi hagati y’Abahutu n’Abatutsi.
Brig. Gen. Rwivanga avuga ko hari abaterwa ipfunwe n’ibyo bakoze bakikura mu kimwaro bavuga ko iyo ingabo z’Inkotanyi zidatera nta Jenoside yari kuba ariko bakirengagiza uburyo bamenesheje Abatutsi kuva mu myaka yo hambere.
Yagize ati: ”Iyo badatera ngo ntacyo tuba twarabaye! Ubwicanyi bwagiye buba mu myaka yashize yose, ese iyo umuntu arwanira uburenganzira bwe kugira ngo asubire mu gihugu cyamubyaye harya ubwo umuntu wese agomba kubibazwa?”
Akomeza agaragaza ko nubwo ibyo byiciro byose u Rwanda rwabinyuzemo kugeza ubwo umugambi wo gukora Jenoside ushyizwe mu bikorwa mu 1994, ariko atewe impungenge no kuba ibyabaye mu Rwanda muri iyo myaka biri kuba mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Agira ati: ”Ibyo byarakomeje n’uyu munsi biriho muri RDC, babwira Umunyamulenge ngo ave ahantu yabaye mu myaka ibihumbi, bati mutahe murasa nk’Abanyarwanda mujye iwanyu! Umuntu wese uvuga Ikinyarwanda w’Umututsi ngo atahe?” Brig. Gen. Ronald Rwivanga ashimangira ko ibyo u Rwanda rwabibonye n’ingaruka zabyo ari na yo mpamvu rurwanya ivangura iryo ari ryose rwivuye inyuma.