Izamuka ry’igiciro cya lisansi ntirizongera ibiciro by’ingendo rusange – MININFRA
Ubukungu

Izamuka ry’igiciro cya lisansi ntirizongera ibiciro by’ingendo rusange – MININFRA

KAMALIZA AGNES

April 17, 2026

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yateguje ko nubwo igiciro cya Lisansi cyiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda asaga 600 kuri litiro nta ngaruka bizagira ku giciro cy’ingendo rusange.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) Amb. Uwihanganye Jean De Dieu yabibwiye itangazamakuru  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, ashimangira ko hari ingamba Leta y’u Rwanda yafashe ku buryo ibikomoka kuri peteroli bitazabura ku isoko.

Ku mugoroba wo ku wa 16 Mata 2026, ni bwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko litiro ya lisansi yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 635, aho yageze ku 2 938 Frw ivuye ku  2 303 Frw  mu gihe iya mazutu yagumye ku 2205 Frw, ibiciro byatangiye gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavuze ko u Rwanda  ruri mu bihe bidasanzwe kimwe n’ahandi ku Isi, cyane ko 20% by’ibikomoka kuri peteroli bitakiboneka ku isoko mpuzamahanga kubera intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ya  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zifatanyije na Isiraheli kurwana na Iran.

Amb. Uwihanganye yavuze ko ibiciro byazamutse kandi bizakomeza no kuzamuka ariko u Rwanda rwafashe ingamba zo gukomeza guhangana na byo hagamijwe ko ibikomoka kuri peteroli bitabura ku isoko, asaba Abanyarwanda gutegura neza ingendo zabo bagakora iziri ngombwa.

Yagize ati: ”Ibiciro byarazamutse bizakomeza no kuzamuka nubwo tuvuga ngo icy’ingenzi dushaka nuko peteroli iba ihari. 

Icyo dukora ni ugutanga ubushobozi ku bacuruzi bazana ibikomoka kuri peteroli kugura kuri ayo masoko, gusa igituma ibiciro byacu bidatumbagira ngo bigere ku rwego mpuzamahanga nuko Leta iba yashyizemo imbaraga.”

Uwo muyobozi yijejeje ko ibikomoka kuri peteroli bitazabura ku isoko, ahamya kandi ko ingamba zafashwe zitazatuma ibiciro by’ingendo n’ibicuruzwa byiyongera nubwo ibiciro bya lisansi byiyongereye.

Ati: ”Icyo twihayemo umugambi ni ugukora uko dushoboye kugira ngo peteroli ibe iri ku isoko yaba mazutu, yaba lisansi, amavuta y’indege na gaze, tugamije ko bidashobora kubura ku isoko. Lisansi ni yo yazamutse mazutu yagumye ku giciro yari iriho ariko ku rwego mpuzamahanga mazutu ni yo yazamutse.  

Mazutu ni yo ikoreshwa mu bikorwa byinshi bibyara umusaruro mu Gihugu ni yo ikoreshwa mu gutwara abantu muri rusange, gutwara ibicuruzwa, mazutu ibiyibayeho byose  bihungabanya n’ibindi bice by’ubukungu.”

Amb. Uwihanganye yonyeho ko iri zamuka ry’ibiciro ritazahungabanya ingendo zitwara ibicuruzwa n’izitwara abantu mu buryo rusange asaba Abanyarwanda  kumenya ko Igihugu kiri mu bihe bidasanzwe bagakora ingendo ziri ngombwa.

Ati: “Abantu batangire gupanga neza ingendo izitari ngombwa ntuzikore. Niba ari ngombwa ugiye kugenda hari imodoka zo gutwara abantu muri rusange abe ari zo ukoresha. Ibiciro by’ingendo ntibikwiye kuzamuka ntanubwo bizazamuka kuko ingendo za rusange zikoresha cyane mazutu.”

Uwihanganye  yashimangiye ko Leta izakomeza kugenzura ko ntabitwaza ko ibiciro bya lisansi byazamutse ngo bazamure ibiciro by’ngendo.

RURA yatangaje ko  ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’izo mpinduka zigenda ziyongera ku isoko mpuzamahanga.

Urwo rwego kandi rwavuze ko ruzakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri ku masoko y’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga no mu karere, kugenzura itangwa rya serivisi zinoze no kugeza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu hose.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu yateguje ko izamuka ry’igiciro cya Lisansi nta ngaruka rizagira ku cy’ingendo rusange

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA