Amateka y’Abatutsi biciwe i Mwulire ni nk’ay’ahandi hose mu Rwanda ariko umwihariko wa Mwulire ni uko mu gice cy’u Buganza ari ho hari Abatutsi bashoboye kwirwanaho kandi bagatsinda bimwe mu bitero by’interahamwe. Uku kwirwanaho byatumye Interahamwe zitabaza abapolisi, abajandarume n’abajepe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko Abatutsi bahungiye ku gasozi ka Gisanza ko mu yahoze ari Segiteri Mwulire, Bicumbi na Segiteri Nawe mu yahoze ari Komini Bicumbi barimbuwe n’abajepe ku itariki 18 Mata 1994.
Agasozi biciweho mu Murenge wa Mwulire, hubatse urwibutso rwa Jenoside ruruhukiyemo imibiri 27,184 hiyongereyeho undi mubiri washyinguwe.
Gatamba Jean de Dieu warokokeye i Mwurire, na we avuga ko birwanyeho rimwe na rimwe bagatsinda ibitero by’interahamwe. Atanga urugero rw’aho birwanyeho bakambura umupilisi imbunda, ikindi gitero batsinze ni icy’aho birukankanye Interahamwe bagafata imodoka yazo bakayitwika.
Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, na we yashimangiye ko i Mwulire harashwe n’Abajepe kandi ko urusaku rw’imbunda rwamugeragaho aho yari yihishe mu bitaro bya Rwamagana.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Mwulire, ubu ni mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu buhamya bwa Gatamba, yavuze ko ku itariki 07 Mata 1994 ku ikubitiro interahamwe zahise zica Claver Bazatoha. Barimo kumushyingura, haje interahamwe nyinshi ariko Abatutsi batangira kwishyira hamwe, barwana n’interahamwe za Manene na Bicumbi.
Yavuze ko uwo munsi interahamwe zavuye muri Segiteri Nawe, Mabare, Rubona zirabatera hanyuma Guido abasaba ko bakwirwanaho bagasubiza inyuma interahamwe bityo bakava mu gishanga bakajya imusozi.
Yababwiye ko bagomba kwirwanaho ntibapfe nk’ibinyomo ahita atangira kubacamo amatsinda kugira ngo bashobore gukumira ibitero by’interahamwe zaturukaga i Munyaga.
Mu kwirwanaho bakoresheje amabuye, ibiti, amacumu ibyo bigakorwa n’abagabo n’abasore. Gatamba avuga ko ku itariki ya 12 Mata 1994, ari bwo batewe n’abapolisi baturutse i Nawe. Nkunzingoma na Ruhara ni bamwe mu bari bayoboye ibitero by’interahamwe.
Uko bumvaga radio Muhabura ibabwira aho Inkotanyi zigeze ni ko barushaga kwirwanaho. Birukankanye interahamwe bazigeza i Cyarukamba ndetse bambura imbunda umupolisi.
Interahamwe zongereye ibitero ku itariki 16 Mata 1994, hazamo n’abajandarume bavuga ko harimo n’Inkotanyi kuko batiyumvishaga uko abo bahiga barimo kwirwanaho ku rwego rwo hejuru.
Ati: “Ibyo bitero twarwanye nabyo, twakoresheje amacumu, imiheto, amabuye turabatsinda basiga imodoka, turayifata turayitwika.
Tariki 18 Mata, Guido yari yamaze gusarara nka saa munani araraswa, arasanwa n’abandi kandi baraswa n’Abajepe na Kajugujugu. Abandi bamenye ko Guido yapfuye bacika intege.
[…] badukusanyiriza kuri uyu musozi barasa umwana, barasa umukuru bageza saa kumi n’imwe bacuza imirambo, batwara inka. Hari mu bitero byari biyobowe na Nkuriyingoma.”
Gatamba Jean de Dieu avuga ko bigeze nka saa kumi n’ebyiri abari bagihumeka baregeranye, nka saa moya bigira inama yo gusanga Inkotanyi kuko bumvaga radiyo Muhabura ivuga ko zigeze i Kayonza.
Mu nzira bajya i Gishari, mu masaha y’ijoro, n’interahamwe icyo gihe hari ku wa 19 Mata 1994, zirabafata zibajyana i Rwamagana ari ko zibakubita cyane.
Bari bafite inzara nyinshi batakibashije kwirwanaho, interahamwe yitwa Ntarirarenga imenya ko Ndaruhutse Cyprien afite amafaranga bituma bamuhigisha imbwa.
Ku itariki 19 Mata, haguye imvura nyinshi cyane ariko bakomereza mu bitaro i Rwamagana bashorewe n’interahamwe.
Interahamwe zamenye ko Inkotanyi zageze i Rwamagana, ingabo za Leta zari zarashwe zivurirwa mu bitaro bya Rwamagana ndetse n’interahamwe zahise zihunga, abahigwaga bisanga basigaye mu bitaro bonyine.
Ku itariki 20 Mata ni bwo bahuye n’Inkotanyi zibajyana i Kayonza bava mu maboko y’abicanyi, ku itariki 22 Mata 1994, Gatamba akomezanya n’Inkotanyi ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yagize ati: “Jenoside ntizongera kubaho ukundi kuko dufite ubuyobozi bwiza.”
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko mu 1959 mu Buganza Abanyarwanda bari bashyize hamwe. Icyakoze ngo kugira ngo ubwicanyi mu 1960 bushoboke, byaturutse kuri Isidore na bagenzi be bakoze ikintu gituma abantu barakara.
Avuga ko Kajangwe Jean Nepomuscène yahakanye kwitabira umugambi wo kwica, umunsi umwe yagiye gusura Kayumba wari Umututsi ahitwa i Gishari, bamwicirayo bavuga ko ari Abatutsi bishe Kajangwe wari umurwanashyaka ukomeye wa PARMEHUTU, Abatutsi bagatangira kwicwa ubwo.
Kajigija Grace uhagarariye umuryango washyinguye se, yavuze ko umubiri we wabonywe nyuma y’imyaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.
Ati: “Duherekeje umubyeyi wacu, akaba asanze abana benshi ndetse n’abandi bavandimwe bari muri Rubona.”
Ashimira Inkotanyi n’ibyiza byagezweho agahamya ko ari byinshi kandi bigaragarira buri wese.
Akomeza agira ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi habayeho ubufasha bwinshi, twarize kandi twariyubatse. Twabonye ubuvuzi ubuzima buba bwiza, ubu turi mu cyiciro cyiyubatse.”
Yasabye ababiciye kubereka ababo kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kuko biruhura imitima y’abarokotse.
Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, wavuze ko kwibuka ari umwanya wo gusangira amateka kandi ko byatumye habaho ubudaheranwa.
Ibuka yasabye abataratanga amakuru kuyatanga, bakagaragaza ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro bityo bakabigeza ku nzego zibishinzwe ndetse no ku nzego za IBUKA.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ariko anasaba abazi aho imibiri y’abatarashyingurwa kuyigaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.




