Tito Rutaremara, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye (NCE), yavuze ko ubwo yahungaga, ajya muri Uganda, yasize se afunzwe. Yagaragaje ko yavuye ku ishuri aho yigaga muri St André agasanga iwabo barahunze ndetse babifashwamo n’umukecuru bari baturanye, wari ufite abahungu batatu b’Abaparmehutu bicaga ahantu hose. Yabivuzeho mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yagarutse kuri politiki mbi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Nasanze iwacu barabirukanye bari muri Uganda, nagiye ntanabizi (ava ku ishuri) kuko nta tumanaho ryabagaho kera, mpageze abantu barambwira ngo iwanyu baragiye, jya kuri misiyoni (ubu tuvuga paruwasi) ubwo ndagenda, ngeze muri Uganda, aho mbasangiye mbabaza uko byagenze kuko icyo gihe Papa yari afunze mu ba Runari ariko mukecuru wanjye ni we wari waratwaye abana.”
Akomeza agira ati: “Hari abahungu 3 b’abapermehutu bicaga hose, nyina wabo yaraje arababwira (abo mu muryango wanjye) ati iri joro aba bana ba Gatete (Umubyeyi ubyara Rutaremara) ntabwo nshaka ko bapfira mu maso yanjye, ibihungu byanjye byabivugaga ko bibica.”
Rutaremara avuga ko umukecuru we yavuze ko adashaka kugenda se w’abana adahari. Uwo mukecuru bari baturanye yafashe abana batatu batoya avuga ko abajyanye ku Kiliziya, asaba abandi kumukurikira. Ati: “Uwo mukecuru ni we wabatwaye ufite abana be muri parmehutu, urumva ko Abanyarwanda bari bacyumvikana, icyo gihe byari bitarapfa cyane, burya buhoro buhoro ni bwo bigishije urwangano.
Nk’uwo abana be bari abaparmehutu, ni bo batwikaga, aza kubyumva abwira mama ngo barakwica, sinshaka ko abana bapfira aha, afata twa twana dutatu dutoya, kamwe agashyira mu mugongo, akandi aragakikira n’abandi bakuru barakurikira. Mama yaramukurikiye n’abandi bakuru abajyana muri Misiyoni ni ho bahungiye. Urumva ni umukecuru wari ufite abahungu be batatu bari muri parmehutu, bicaga.”
Ahamya ko icyo gihe Abanyarwanda bari bakibanye neza. Agaragaza ko kwangana byaje gutangira kwigishwa mu 1960, abana batoya bigishwa urwango, bigenda buhoro byinjira mu rubyiruko n’ahandi. Rutaremara, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, anerekana inkomoko y’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Icyo gihe ubutegetsi ntibwahawe ba bandi bavugaga ko bashaka demokarasi cyangwa wenda bashaka ubwigenge, bwahawe abavugaga ngo oya, twebwe abo tudashaka ni Abanyarwanda bamaze iki gihe, nibavaho ibindi tuzaba tubyirebera.”
Avuga ko politiki zinjiwemo n’amacakubiri bitangira nabi kuko habanje kwigisha abamacakubiri Ababiligi bari bafite ndetse aza guhindukamo Jenoside kuko bagendaga bica abantu mbere. Agira ati: “Mbere ntabwo bicaga abantu, barazaga bagakuraho ku nzu yawe ako bita agasongero, mu kinyarwanda byabaga bivuze ko bakwirukanye cyangwa se bakareba urugo rwawe mu bikingi by’irembo aho bashyira imyugariro, bakaza bakabikuraho.”
Akomeza agira ati: “Byabaga bivuze ko bakwirukanye ariko wagenda kuko abantu bari bakibana, ukahava ukagenda, wamara amezi nk’abiri ba bandi mwabanaga bakakugarura, ukagaruka. Ni bwo Ababiligi bababwiraga ngo bazajya bakomeza bagaruka batyo ahubwo nimubirukane.”
Abaparmehutu batwaraga Abatutsi bakabageza ku Kanyaru bakambuka bakajya i Burundi, abandi bakabageza ku Muyanja ujya muri Uganda bakambuka ariko kuko basize abandi bakibana bakongera bakagaruka. Avuga ko ari bwo mu 1960 hatanzwe amabwiriza avuga ngo mutangire mubice, ni bwo batazajya bagaruka (ibyo byavugwaga n’Ababiligi), bahera ku bagabo n’abandi ngo ni ko kwica byatangiye ku manywa. Ati: “Urumva rero politiki itangirira muri ibyo by’amacakubiri no kwicana, ni byo twabonye kugeza ku gihe cya Jenoside.”