Duterimbere Consesa wo mu Karere ka Burera aravuga imyato gahunda yiswe Umuvunyi Iwacu igamije kwegereza abaturage serivisi z’ubutabera, nyuma y’uko Urwego rw’Umuvunyi rwakemuye ibibazo byari byaraaye agatereranzamba, harimo n’icyo mu muryango wabo.
Ababyeyi babo bajya gupfa basize bucura bavukana mu nzu ariko musaza we mukuru ayimukuramo ayishyiraho ingufuri. Abandi bavandimwe ntibyabanyuze bageza ikibazo mu Nzego z’ibanze nticyakemuka.
Bagiye mu Rwego rw’Abanzi rufata icyemezo ariko nticyashyirwa mu bikorwa, kugeza mu cyumweru cyahereye tariki ya 25 kugeza ku ya 29 Gicurasi ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwegeraga abaturage bo mu Karere ka Burera mu gusobanurira abaturage inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi zabegerejwe, ububi bw’akarengane na ruswa, n’uruhare rwabo mu kubirwanya.
Yagize ati: “Tujya mu Bunzi tugatsinda ariko inzu ntifungurwe, ariko twishimiye icyemezo Umuvunyi afashe cyo kuyikingura bemeye ko gishyirwa mu bikorwa, turishimye ko agiye gusubira mu nzu yari yarakuwemo ayifiteho uburenganzira, turashimira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wemeye ko abayobozi begera abaturage ngo muturenganure, Imana ibahe umugisha.”
Iyo gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Karere ka Burera, Urwego rw’Umuvunyi rwayiteguye ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ikaa yaritabiriwe n’Intumwa z’Urwego rw’Umuvunyi rwakira rukanakemura ibibazo by’abaturage bitakemuwe n’izindi Nzego.
Atangiza icyumweru cyahariwe gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Karere ka Burera, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagarutse butumwa bwo kwanga akarengane na ruswa, kugeza ibibazo ku Nzego bireba no gutanga amakuru kuri ruswa n’abantu biyandikishaho imitungo itari iyabo.
Yavuze ko gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Karere ka Burera itatangijwe kuko hari byacitse ngo ahubwo ikorwa mu Turere twose tw’Igihugu hagamijwe gukumira akarengane na ruswa aho byaturuka hose.
Yavuze ko ibibazo bakira byinshi ahanini bituruka ku baturage bafite ubumenyi buke ku mikorere y’Inzego zabashyiriweho.
Yagize ati: “Usanga ibibazo byinshi abaturage bazana byakabaye byarakemuwe n’Inzego z’ibanze ariko ugasanga hari n’aho batigeze bazibigezaho, dusaba abaturage kwirinda imanza, ibibazo bigakemurirwa mu miryango, bitakunda bikagezwa mu Nzego z’ibanze ariko bitajyanywe mu manza. Abayobozi na bo turabasaba gufasha abaturage bakabakemurira ibibazo babagezaho hakiri kare, kuko ibyo twakira ibyinshi usanga byakabaye byarakemukiye mu Nzego z’ibanze.”
Muri iyi gahunda yahawe izina ‘Umuvunyi Iwacu’ hakirwa ibibazo by’abaturage bimwe bigahita bikemuka ibindi bigahabwa umurongo bizakemukirwamo.
Ishusho rusange igaragaza ko muri iyi gahunda hakiriwe bibazo by’abaturage 288 byose hamwe. Muri ibyo bibazo 94 byarakemutse ndetse ibindi 194 bihabwa umurongo bizakemukiramo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.














