Uwahoze ari umukunzi wa Sean ’Diddy’ Combs, Cassie Ventura akaba ari na we wamutangiye ikirego yatangaje ko yimutse akava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi nta gahunda afite yo kongera kuhatura.
Abinyujije mu rwandiko yashyikirije urukiko muri Gicurasi 2026, Cassie yavuze ko atakiri umuturage uba muri Leta ya California ahubwo asigaye atuye hanze ya Amerika. Muri iyo nyandiko kandi yavuze ko nubwo ari Umunyamerika mu buryo bwemewe n’amategeko ariko adateganya kongera kuhatura.
Ibyo bibaye nyuma y’igihe Cassie yari amaze agaragara cyane mu rubanza rwashinjwagamo Diddy ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukoresha imbaraga no kugenzura ubuzima bwe mu myaka isaga icumi babanye. Ubwo yatangaga ubuhamya bwe Cassie yasobanuye uko yabayeho imyaka myinshi ahohoterwa anaterwa ubwoba na Diddy.
Cassie yatanze ikirego urukiko arega P’Diddy mu 2023, ikibazo cye gikemurwa binyuze mu bwumvikane bwatumye ahabwa miliyoni 20$ angana hafi na miliyari 30Frw y’impozamarira, hakaba haraniyongereyeho andi yahawe ubwo hajyaga hanze amashusho Diddy ari kumukorera ihohoterwa muri hoteli.
