Dr Frank Habineza yamaganye abakora Politiki bashingiye ku ivangura 
Politiki

Dr Frank Habineza yamaganye abakora Politiki bashingiye ku ivangura 

MICOMYIZA Fidele

June 5, 2026

Dr. Habineza Frank, Umuyobozi uw‘Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) akaba n’Umusenateri mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda, yamaganye abanyapolitiki bumva ko bazashingira ku macakubiri n’ivangura rishingiye ku moko kuko ntakindi yamara uretse koreka Igihugu no kugisubiza mu mateka mabi cyanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yabigarutseho ubwo Abarwanashyaka b’Ishyaka DGPR basuraga u Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero ruruhukiyemo Abanyapolitiki barwanyije politiki mbi yivangura yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Mu by‘ukuri icyatuzanye hano ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukuzirikana Abanyapolitiki bashyinguye hano kugira ngo tubigireho, ndetse dukuremo n’amasomo yadufasha gukomeza guharanira Politiki nziza, y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yakomoje kandi ku bakomeza kubiba Amacakubiri cyane cyane abayikorera hanze yu Rwanda.

Avuga ati: “Abantu bose bumva ko ari Abanyapolitiki bakumva ko bazakora Politiki y‘ivangura baba bibeshya kuko Politiki y‘ivangura, mu Rwanda twabonye isomo ryayo, rero buri wese ukora Politiki y‘ivangura cyangwa itandukanya abantu aba ashaka kuroha Igihugu, bagomba kwamaganwa n‘iyo Politiki ikamaganwa, nta muntu n‘umwe ufite ubwenge ukwiriye kugira Politiki yivangura haba mu Rwanda cyangwa mu Karere ikwiriye kwamaganwa, bityo abakora Politiki y‘ivangura bose bahinduke kandi nibitaba bityo ukuboko ku butabera kuzabageraho.“

Yakomoje kandi ku Buyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bukomeza gushyigikira Politiki y‘ivangura ndetse bakabivugira no ku mugaragaro ati: “Hano mu baturanyi mu Gihugu cya Congo haba ivangura, aho bafata abantu bamwe bakabita Abanyarwanda, bakabica, bakabatwika ndetse bakababuza n’uburenganzira bwabo mu Gihugu, ntabwo dukwiriye guceceka gusa, dukwiriye kubyamagana hakiri kare naho ari ho hose.”

Mwiseneza Jean Marie Vianney ni Komiseri ushinzwe kurengera Imiryango itegamiye kuri Leta muri Green Party yavuze ko kuza kwigira kuri aba Banyapolitiki bibongereye ubumenyi cyane ko iyo Umunyapolitiki agize ibitekerezo bibi biroha Igihugu.

Ati: “Iyo Umunyapolitiki agize ibitekerezo bibi biroha Igihugu yagira ibitekerezo byiza bikubaka Igihugu, aya ni amahirwe twagize yo kugira ngo twigire ku batubanjirije bazize kurwanya ibitekerezo na Politiki mbi yamacakubiri tukigira kuri ubwo butwari bwabo kugira ngo natwe nk’Abanyapolitiki duhitemo umurongo mwiza wo kuyobora igihugu twirinda ingengabitekerezo mbi.“

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA