<strong>Girinka mu byazamuye umukamo uva kuri litiro 332,000 ugera kuri litiro miliyoni 2.9</strong>
Ubukungu

Girinka mu byazamuye umukamo uva kuri litiro 332,000 ugera kuri litiro miliyoni 2.9

NYIRANEZA JUDITH

June 3, 2026

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2006 yongereye ikibatsi mu kuzamura umukamo, kuko inka zariyongereye, bityo n’umukamo urazamuka. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inka zarishwe ku buryo mu 1999 habarurwaga inka zitarenga ibihumbi 170 ariko ubu habarurwa inka zirenga miliyoni 1.7 bikaba byarajyanye no kuzamuka k’umukamo uva kuri litiro 332,000 mu 2005 ugera kuri litiro miliyoni 2.9.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Ndorimana Jean Claude, asobanura ko uruhare rw’inka mu mibereho y’Abanyarwanda ari ntagereranywa kuko ifite uruhare rukomeye mu buzima kuko aho iri hahinduka byinshi ari mu buzima, mu bukungu n’ibindi.

Yagize ati: “Inka ni umurage w’u Rwanda n’Abanyarwanda kuko kuva ku bakurambere bacu inka yafatwaga nk’ikimenyetso cy’ubukungu; kandi ibyiza by’inka twese turabizi, harimo kuduha amata atuma tugira ubuzima bwiza cyane cyane kwirinda kugwingira kw’abana; inka iduha amafaranga, iduha ifumbire bigatuma tweza imyaka myinshi, inka kandi zihuza imiryango binyuze mu kuzitanga nk’inkwano cyangwa se kugabirana hagati y’inshuti.”

Yagarutse ku kuba umubare w’inka waragabanyutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ati: “Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaruye inka mu Rwanda nyuma y’uko inyinshi zari zishwe zikaribwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu Gihugu ahagana mu 1999 habarurwaga inka zitarenga ibihumbi 170aariko uyumunsi habarurwa inka zirenga miliyoni 1,7. Girinka yonyine imaze gutanga inka zisaga ibihumbi 600.”

Ndorimana kandi yagaragaje ko uko inka ziyongereye, icyororo kikavugururwa n’umukamo wazamutse. Ati: “Kuvugurura ubworozi bw’inka ariko by’umwihariko gahunda ya Girinka byatumye ingano y’umukamo Igihugu kibona uzamuka uva kuri litiro 332,000 ku munsi mu 2005 ugera kuri litiro miliyoni 2.9. N’ubwo umukamo wakomeje kwiyongera ariko ntituragera aho twifuza kuko aborozi baracyakama amata make ugereranyije n’ubushobozi bwo gukamwa inka tworoye zifite.”

Akomeza agira ati: “Turacyakeneye kuzamura ikigereranyo cy’amata ku mukamo w’amata ndetse n’ingano y’amata Umunyarwanda anywa ku mwaka kuko ikigereranyo gisaga ho gato litiro 75 ku Munyarwanda ku mwaka ariko ikigereranyo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) kigaragaza ko mu bihugu biteye imbere umuntu anywa litiro 200 ku mwaka, turacyafite urugendo.”

Abahawe inka muri gahunda ya Girinka barayivuga imyato

Bamwe mu baturage batari bafite inka bagabiwe na bagenzi babo bagaragaza uburyo bagiye kwita ku nka bahawe kandi zizabafasha kwiteza imbere no kugira imibereho myiza banoza imirire, babona amafaranga n’ibindi.

Musabimana Jean Marie, utuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Rambura yavuze ko yabonaga amata n’ifumbire bimugoye, ariko ko ubwo abonye Inka agiye koroherwa. Ati: “Kuba mbonye inka biranshimishije, nabonaga ifumbire bingoye hari igihe narumbyaga, kugira ngo mbone ifumbire nahiriraga umuntu, we akampa ifumbire. Nka rimwe mu cyumweru najyaga ngura akalitiro, mfite umwana wiga ku kigo, yumvaga abana b’abaturanyi bavuga ko banyoye amata, uwanjye akavuga ati ‘papa wazaguze inka nanjye nkajya nywa amata, nkaba uwa mbere.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi muri MINAGRI, Ndorimana agaragaza kandi ko mu kongera umukamo, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yagize uruhare mu kubaka amakusanyirizo manini n’amato, amavuriro y’amatungo, kwegereza aborozi amazi, kwigisha aborozi guhunika ubwatsi n’ibindi, binyuze mu Mushinga ugamije guteza imbere Ubworozi bw’Inka zitanga Umukamo mu Rwanda (RDDP 2). Ikaba ari gahunda y’ubufatanye hagati y’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi (IFAD) na Guverinoma y’u Rwanda. Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzakorana n’ingo 175,000 zo mu cyaro kandi abantu bagera ku bihumbi 700 biteganyijwe ko bazagerwaho n’ibikorwa byawo, ukazakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 100.21 z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’imyaka 6.

‘Girinka Munyarwanda’ ni gahunda igamije gufasha imiryango ikennye kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi binyuze mu kuyigabira inka. Iyi gahunda yatumye habaho kwiyongera k’umukamo no guteza imbere ubuhinzi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Ndorimana Jean Claude
Ibibumbiro byiza bya kizungu byubatswe hagamije kwitanku buzima bw’amatungo
Uko umukamo wiyongereye ni nako amakusanyirizo ahabwa ibyuma bikonjesha amata
Muri Gahunda ya Girinka, baritura bakoroza na bagenzi babo, bikabafasha kwikura mu bukene

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA