Impamvu umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wazamutseho 20%
Ubukungu

Impamvu umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wazamutseho 20%

Imvaho Nshya

June 24, 2026

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda rwagaragaje kuzahuka gukomeye mu gihembwe cya mbere cya 2026, aho rwazamutseho 20%, nyuma y’uko mu gihe nk’icyo cya 2025 rwari rwaragabanyutseho 1%.

Iyo ntambwe yatewe  ahanini n’izamuka ry’ibikenerwa ku isoko mpuzamahanga n’ibiciro by’amabuye y’agaciro arimo zahabu, lithium na 3Ts (tin, tantalum na tungsten), akoreshwa cyane mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, ibikoresho by’ingufu zisubira ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) kivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ayo mabuye ku rwego mpuzamahanga ari ryo ryagize uruhare runini mu kuzamura umusaruro w’uru rwego. 

Mku butumwa yahaye the New Times, RMB yagize iti: “Izamuka rya 20% mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rishingiye ahanini ku isoko mpuzamahanga ryagutse ndetse n’ibiciro byitongereye ku mabuye y’agaciro nka zahabu, lithium, 3Ts-Gasegereti (Cassiterite) hamwe na Koluta (Coltan) na Wolfram.”

Mu gihembwe cya mbere cya 2026 kandi, ibyoherezwa mu mahanga byikubye hafi kabiri ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize, bitewe n’uko ibikenerwa n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga byakomeje kwiyongera.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abakora Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda (Rwanda Mining Association), Innocent Kagenga, yavuze ko ibiciro bya Tungsten (Wolfram) byazamutse cyane mu mwaka ushize, ibya Tantalum (Coltan) bikikuba hafi gatatu, mu gihe ibya Tin (Cassiterite) byikubye hafi kabiri.

Yasobanuye ko iyo ibiciro bizamutse ku rugero nk’urwo, abacukuzi bongera umusaruro, bagashora amafaranga menshi mu bikoresho no kongera abakozi.

Kagenga yavuze kandi ko impinduka zakozwe mu rwego rw’ubucukuzi, zirimo gutanga impushya nshya z’ubucukuzi no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, zafashije kuva ku bucukuzi bwa gakondo hakajya ku bucukuzi bugezweho, bituma amabuye acukurwa kandi agatunganywa neza kurushaho.

Yongeyeho ko mu myaka ya vuba mu Rwanda havumbuwe andi mabuye y’agaciro arimo Beryl na lithium, akomeje gukenerwa cyane ku isoko mpuzamahanga kubera gukoreshwa mu ikorwa rya batiri n’ikoranabuhanga ry’ingufu zitangiza ibidukikije.

Abakora muri uru rwego bavuga ko izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ryahaye u Rwanda amahirwe yo kurushaho kwagura umusaruro, gukurura ishoramari no gukomeza kugira uruhare rukomeye mu isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro.

Ubucukuzi bwa kariyeri na bwo butanga umusanzu ukomeye ku Gihugu (Foto Interineti)
Mu Rwanda hagenda havumburwa amabuye y’agaciro mashya (Foto Interineti)

Yanditswe na NIYIRORA Théogène

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA