Hagiye gusohoka igitabo kivuga ku nkuru yitiriwe Isimbi
Imyidagaduro

Hagiye gusohoka igitabo kivuga ku nkuru yitiriwe Isimbi

MICOMYIZA Fidele

June 2, 2026

Umusizikazi Kibasumba Confiance wamenyekanye mu bisigo bitandukanye birimo ibyo yakoranye na Rumaga Junior ndetse n’umusizi Kagame, yahisemo kwandika igitabo yitiriye inkuru y’umukobwa witwa Isimbi.  

Asobanura ko kwandika inkuru ya Isimbi bitari uguhimba gusa, byahindutse urugendo rwinjira mu buzima bw’amarangamutima bwihishe abantu benshi banyuramo bucece kandi buri munsi.

Nyuma yo kumwenyura, kwambara neza, indamutso  zubashywe, n’ibiganiro bisanzwe, akenshi haba hari intambara zitavugwa n’Isi itazigera imenya.

Ati: “Hari urubyiruko rugendana ubwoba rutabasha gusobanura, ububabare rutabasha kuvuga ku mugaragaro, n’imitwaro y’amarangamutima iremereye kurusha uko abari hafi yarwo babitekereza.

Binyuze mu nkuru ya Isimbi, nifuzaga kugaragaza ko guceceka atari amahoro buri gihe, ahubwo rimwe na rimwe guceceka ni ubwoba. Hari n’igihe guceceka ari ho honyine umuntu ubabaye yumva afite umutekano wo kwihishamo.”

Kibasumba avuga ko iyi nkuru yanditswe mu gitabo yise ‘Behind Her Silence’ (Icyihishe inyuma yo guceceka kwe, ugenekereje mu Kinyarwanda), itagamije gushimisha abasomyi gusa ahubwo ko ari ukwibutsa abantu kwita ku buzima bw’amarangamutima y’abandi by’umwihariko urubyiruko.

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Umwana cyangwa umwangavu ashobora gukomeza guseka, kwiga, kubaha amategeko no kugaragara nk’ufite ubuzima busanzwe, nyamara imbere arimo kubabara cyane, ni yo mpamvu kugira neza bifite agaciro.

Kumva abandi, kubaba hafi no kubarinda, bifite agaciro kuko imwe mu nyigisho zikomeye ziri muri iyi nkuru, ni uko ububabare butajya buhora busenya abantu, hari igihe bubahindura bukabigisha, kubaka imbaraga no gutegura ejo hawe hazaza.”

Urugendo rwa Isimbi rwibutsa ko ibihe bikomeye ari igice cy’ubuzima. Nta muntu ubaho atanyuze mu bibazo (bimwe ni iby’umubiri, ibindi ni iby’amarangamutima), kandi byinshi ntibigaragara ku maso y’abandi nk’uko Kibasumba abigarukaho.

Akomeza agira ati: “Ariko gutsinda ibyo bihe bisaba ubutwari, si ubutwari bugaragara cyane, si n’ubutwari butangaje ahubwo ni ubutwari bwo guceceka ukabyuka buri munsi ugakomeza gutera imbere nubwo waba unaniwe, wacitse intage, ufite ubwoba cyangwa uri wenyine.

Nifuzaga ko iyi nkuru igera by’umwihariko ku rubyiruko. Ntukemere ko ibihe bikubabaje bigutera gutegereza ko ejo hawe hazasenyuka, rinda amashuri yawe, rinda inzozi zawe kandi urinde agaciro kawe, ntuzigere wemera ko umwijima w’igihe gito ugira ubushobozi bwo kugena ejo hawe hose.”

Umuhanzikazi Kibasumba avuga ko ubuzima buhinduka kandi ko gukira bishoboka, izo mbaraga zishobora gukura umuntu ahantu abandi bibwiraga ko hari intege nke gusa.

Ni inkuru kandi yibutsa abakuru n’ababyeyi bafite urubyiruko inshingano zikomeye ko rukeneye ibirenze ibiryo, amafaranga y’ishuri, n’ibikoresho by’umubiri ahubwo rukeneye umutekano w’amarangamutima, kumva rutezwe amatwi, kuyoborwa, kwitabwaho ndetse no kurindwa.

Nk’umwanditsi, yifuzaga kugaragaza ko gutsinda bidasobanura ko umuntu atigeze kubabara akavuga ko bimwe mu bisekuru byiza bituruka ku bantu bigeze kurira bucece aho nta muntu wababonye.  

Biteganyijwe igitabo Kibasumba Confiance yanditse, azakimurika ku wa 08 Kanama 2026 mu birori bizabera kuri Eza Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA