Urubyiruko rwo mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma ruvuga ko amateka rwigira ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi birutera imbaraga zo guharanira kwikuraho icyasha rwasizwe n’abari urubyiruko mu 1994, bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni itsinda ry’urubyiruko rusaga 70 ruhagarariye abandi ruturutse mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Sake, ruherutse gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe aho bari kumwe n’inzego z’ubuyobozi muri uyu Murenge.
Urubyiruko rwitabiriye uru rugendo rwagaragaje ko n’ubwo rwavutse nyuma ya Jenoside, gusura inzibutso nk’izi bituma rusobanukirwa amateka mu buryo burenze ibyo babwiwe. Bavuze ko kubona ibimenyetso by’amateka bibaha ubushobozi bwo guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abifashisha imbuga nkoranyambaga.
Ntawuhiganayo Jean Paul yagize ati: “Gusobanukirwa amateka bidufasha kuzirikana urugendo rwo kubohora Igihugu, natwe tukumva inshingano dufite zo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi byakozwe na benshi mu bari mu rubyiruko ari yo mpamvu tuhakuye imbaraga zo gusiba icyasha twasizwe n’abari urubyiruko kiriya gihe”.
Uru rubyiruko aho rukomoka ni hanwe mu hafitanye isano n’amateka y’itotezwa n’ivangura ryibasiye Abatutsi igihe kinini mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bagiye baza gutuzwa mu bice bya Sake bakuwe hirya no hino mu Gihugu.
Aha hahoze ari muri Perefegitura ya Gikongoro hasuwe ni hamwe mu himuwe Abatutsi benshi bajyanwa i Sake na Rukumberi nkuko byagarutsweho n’umutangabuhamya wabaye muri aya mateka, Rusanganwa Fredelic, ubwo hibukwagwa Abatutsi muri Rukumberi mu Karere ka Ngoma.
Yagize ati: “Aha twahazanywe ku gahato dukuwe iwacu mu Bufundu n’Ubunyambiriri. Umugambi wo kuduheza no gutegura uko tuzicwa wari waratangiye. Mu 1994 aha i Rukumberi hishwe benshi mu gihe gito kuko nyine twari twaregeranyijwe, dukikijwe n’amazi ntaho guhungira”.
Ayinkamiye Magnifique yavuze ko uru rugendo rwabafashije kurushaho kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no gusobanukirwa cyane uruhare rw’Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi mu guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu. Ati: “Hari urubyiruko twari mu ngamba nzima zo kurengera igihugu hari n’abarimo bacyoreka. Twiyemeje kwandika amateka mashya atandukanye n’aya bakuru bacu bishoye mu macakubiri no kwica abavandimwe.”
Yakomeje ati: “Twungutse amakuru ku buryo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, harimo no kwimura Abatutsi bakajyanwa mu bice bitaboroheye nko mu Bugesera na Rukumberi. Uru rubyiruko rwiteguye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside.”
Giraneza ati: “Nabonye uburemere bw’amateka ya Murambi, ibyo twabonye biradufasha gusobanukirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe. Hari n’abari bafite ubushobozi bwo gutabara batabikoze. Tugiye kurushaho gukoresha ubumenyi twungutse mu gusangiza abandi ukuri kw’amateka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko uru rugendo rugamije gufasha urubyiruko kumenya neza amateka y’igihugu no gusobanukirwa inshingano zarwo mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside.
Ati: “Hari umuyobozi uherutse kutwibutsa ko amateka ari umwalimu udasaza. Kuzana urubyiruko kureba aya mateta rero ni uburyo bwo kubigisha ntihagire ugishidikanya. Turababwira ko Urwibutso rwa Murambi ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza uko amahanga yananiwe guhagarika Jenoside, cyane cyane mu cyiswe zone Turquoise.”
Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye gukomeza gusigasira ibyagezweho, rugaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu, rugendeye ku mateka rwize.

