Nyagatare: Hatunganyijwe icyanya cy’ibiti gakondo cyatwaye asaga miliyoni 10
Ubukungu

Nyagatare: Hatunganyijwe icyanya cy’ibiti gakondo cyatwaye asaga miliyoni 10

HITIMANA SERVAND

April 19, 2026

Mu nkengero z’umujyi wa Nyagatare huzuye icyanya cya hegitari 12 cyatewemo ibiti gakondo cyatwaye ingengo y’imari ya 10.240.000 Frw kizifashishwa nk’ahantu Nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo.

Icyo cyanya kiri mu mpinga y’umusozi wa Busana aho uhari aba yitegeye umujyi wa Nyagatare ahatewe ibiti gakondo.

Ni umushinga mugari ufite intego eshatu zirimo kuhakorera ibijyanye n’ubukerarugendo, kuhakorera igicumbi cy’imirama y’ibiti byakenerwa guterwa ahandi no kuhakoresha nk’ahantu hajya hashakirwa imiti yifashishwa mu buvuzi.

Imirimo yo gutunganya aho hantu yatanze akazi ku baturage bo mu Midugudu ya Mugari, Busana, Gihorobwa na Mirama.

Abahabonye akazi bavuga ko byabafashije mu mibereho yabo kuko bahabonye akazi kabinjiriza amafaranga.

Mukamabano Devotha agira ati: “Uyu mushinga natangiranye na wo aho twakoraga tugataha saa tanu tukabona amafaranga yo kwikenura mu rugo. Ku giti cyanjye nahabonye akazi, byamfashije kujya mbona uko mpahira umuryango. Icyiza kandi ni uko twatahaga kare ku buryo amasaha y’umugoroba twakurikiranaga indi mirimo yo mu rugo.”

Twagirumukiza we yagize ati: “Nanjye nahabonye akazi aho twatangiye ari mu bihuru ariko ubu habaye heza cyane. Ndanahaturiye nungutse amafaranga nahembwe akamfasha kugura ibyo nkeneye, ariko nanunguka kuba nturanye n’ahantu mu minsi ya vuba hashobora kujya haganwa n’abantu benshi ku buryo dushobora kuzabibyaza umusaruro dukora udushinga twa serivisi zakenerwa n’abahaje.”

Murenzi Sammuel umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe kubungabunga ibidukikije, avuga ko icyo cyanya kizafasha mu kubungabunga bimwe mu biti gakondo bigenda bikendera.

Ati: “Aha hazabungabungwa ibiti bya gakondo, aho abantu bashobora kuhasura bakaharuhukira ariko ibi biti bikaba byanadufasha gushakirwamo imiti itandukanye yifashishwa mu buvuzi.

Ikindi ni uko ibi biti birimo mu bikenerwa n’inzuki ku bakora ubuvumu,aho tuzakorana n’aborozi b’inzuki bakahabyaza umusaruro.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga kandi ko icyanya kizafasha mu kugaragaza neza isura y’umujyi wa Nyagatare.

Ibiti byatewe muri icyo cyanya byiganjemo ibyari bisanzwe bigaragara mu gice cy’Umutara birimo imivumu, iminyinya, imiko n’ibindi.

Hegitari 12,8 zatunganyijwe ku musozi wa Busana ziterwaho ibiti gakondo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA