Perezida wa Repubulika Paul Kagame yoherereje ubutumwa bwanditse, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bugaruka ku mubano w’u Rwanda na Qatar.
Minisiteri y’Umutekano ya Qatar yatangaje ko ubwo butumwa Perezida Kagame yoherereje mugenzi we wa Qatar bwibanda ku mubano ndetse n’inzira zo gushyigikira iterambere ry’ibihugu byombi.
Ni ubutumwa bwajyanywe muri Qatar na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta wabushyikirije Minisitiri w’Umutekano akaba n’Umugaba w’Inzego z’Umutekano za Qatar, Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani.
Ibiganiro Minisitiri Dr Biruta Vincent yagiranye na mugenzi we wa Qatar byibanze ku gusuzuma ubutwererane bw’ibi bihugu byombi by’inshuti, by’umwihariko mu rwego rw’umutekano.
Banaganiriye kandi ku ngingo z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho ku rwego rw’Akarere ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.
Umubano w’u Rwanda na Qatar umaze igihe kinini ushinze imizi, aho ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye nk’igisirikare, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.
Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege gishya cya Kigali kiri i Bugesera aho biteganyijwe ko imirimo yo kucyubaka izarangira mu 2027.
