Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Gashyantare 2024
Politiki

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Gashyantare 2024

Imvaho Nshya

February 27, 2024

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Mutarama 2024.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango.

• Umushinga w’itegeko rigenga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

• Umushinga w’itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda.

• Umushinga w’itegeko rishyiraho Ihahiro ry’Inzego z’u Rwanda zishinzwe Kurinda Igihugu n’Umutekano.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Agence Francaise de Developpement na Repubulika y’u Rwanda, yerekeranye n’inguzanyo igenewe gahunda yo gutera inkunga ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibikorwa by’ishoramari rya Leta, yashyiriweho umukono i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ku wa 03 Ukuboza 2023.

• Umushinga w’itegeko rigenga Kaminuza y’u Rwanda.

• Umushinga w’itegeko rigenga Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

• Iteka rya Perezida ryemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigo Kibungabunga Umutekano w’Ingendo zo mu Kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA), yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 28 Ukuboza 2023. Ayo masezerano yemerera ASECNA kugira icyicaro mu Rwanda.

• Iteka rya Perezida rihindura Iteka rya Perezida n° 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’Urwego rwa Gisirikare rw’Ubwishingizi ku Ndwara.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye ubwishingizi ku ndwara bucungwa n’Urwego rwa Gisirikare rw’Ubwishingizi ku Ndwara.

• Iteka rya Minisitiri ryemerera Africa Health Sciences University (AHSU) gutangira gukora rikanayiha ubuzimagatozi.

• Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusaba uruhushya rwo kugura serivisi zo mu mahanga zitaboneka mu Rwanda.

• Iteka rya Minisitiri rigena uburyo n’ibisabwa kugira ngo abasora bemererwe uburenganzira bukomoka ku kwigaragaza ku bushake.

• Iteka rya Minisitiri rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n’ingamba bikurikira:

• Ivugururwa rya Kaminuza y’u Rwanda.

• Politiki y’Igihugu y’Umuryango n’imirire myiza.

• Amasezerano yo kugurisha Laboratoire Pharmaceutique du Rwanda (LABOPHAR) ifitwe na Guverinoma y’u Rwanda, ikegukanwa na Depot Pharmaceutique et Materiel Medical Kalisimbi Ltd.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu Gentiana Serbu ahagararira Repubulika ya Romaniya mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Nayirobi.

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

I. Mu Kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda

• Francis Kamanzi, Chief Executive Officer

II. Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane 

• Gen. Patrick Nyamvumba, Proposed High Commissioner of the Republic of Rwanda to the United Republic of Tanzania

• Fatou Harerimana, Proposed High Commissioner of the Republic of Rwanda to the Islamic Republic of Pakistan

• Benedicto Nshimiyimana, Minister Counsellor – Embassy of Rwanda to Hungary

• Marie Grace Nyinawumuntu, Director General of Europe, Americas and International Organizations

• Teta Gisa Rwigema, Director General of Africa

• Virgile Rwanyagatare, Director General of Asia, Pacific and the Middle East

• Olivier Rutaganira, Director General of Protocol

• Juan Haguma, Principal Officer in the Office of the Minister

• Justice Ntwali, Division Manager in charge of Africa

• Nathalie Helen Gasaro, Division Manager in charge of Americas, UN and International Organizations

• Gilbert Kalisa, Division Manager in charge of Communication

• Emmanuel Kamugisha, Advisor to the Minister of State

III. Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) 

• Jeanette Rwigamba, Head of the National Budget Department

• Emmanuel Nyirimana, Head of National Project Development & Quality Assurance Department

• Herbert Asiimwe, Head of Financial Sector Development Department

• Cyrille Hategekimana, Director General of Banking and Non-Banking Sector

• Thierry Watrin, Chief Technical Advisor to the Minister of State in charge of Public Investment and Resource Mobilization

• Judith Nabaasa, Director General of Debt Management

• Gerard Gakunzi, Debt Management Analyst

• Javan Mutimura Bizimana, Debt Management Analyst

• Didier Tabaro, Macroeconomic Policy Analyst

• Dominique Rwamiheto, Macroeconomic Policy Analyst

• Elysee Nyuzwenimana, Tax Policy Analyst

• Israel Bikorimana, Tax Modeling Analyst

IV. Muri Minisiteri y’Ubutabera

• Myriam Gahongayire, Head of Department/Principal State Attorney, Access to Justice Department

• Charity Wibabara, Head of Department/Principal State Attorney, International Justice and Judicial Cooperation Department

• Frank Mugabo, Community Justice Analyst/Senior State Attorney, Access to Justice Department

• Bonaventure Nzeyimana, Contract Drafting Analyst/Senior State Attorney, Government Legal Advisory Services Directorate General

• Frank Damas Mutagoma, Civil Litigation Analyst/Senior State Attorney, Civil Litigation Services Directorate General

7. Mu bindi:

• Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 28 Gashyantare 2024 u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire.

• Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 6 Werurwe 2024, i Kigali hazateranira ihuriro rya 7 ryiga ku buryo bwo gufata ibyemezo hashingiwe ku gaciro k’ibidukikije ku bantu no mu bukungu.

• Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 8 Werurwe hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

• Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 15 Werurwe 2024 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Umuguzi.

Bikorewe i Kigali, ku wa 27 Gashyantare 2024.

Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA