Perezida wa Pepubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Repubulika y’u Bufaransa yagaruye icyizere hagati yayo n’u Rwanda cyari cyarasenywe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida Kagame yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026 mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu (Élysée) mu Mujyi wa Paris, aho we na Madamu Jeanette Kagame bakiriwe ku meza na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Madamu we Brigitte Macron.
Ni igikorwa cyabaye gikurikiye gufungura ku mugaragaro Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyubatswe mu Murwa Mukuru wa Paris rwagati mu rwego rwo kurushaho guha icyubahiro Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa. Perezida Kagame yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wubakiye ku cyizere hagati y’ibihugu byombi cyazahutse mu nzego zitandukanye, ukomeje kugana aheza.
Ati: “Uyu munsi wabaye uw’igisobanuro n’isezerano bikomeye. U Rwanda rurashima intambwe mwateye. Twahisemo guhanga amaso ibiri imbere tukandika ipaji nshya y’amateka dufatanyije, kandi ayo mahitamo yatangiye gutanga umusaruro. Hari ubushake ku mpande zombi, ariko igifite agaciro gakomeye ni ukugarura icyizere.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gukorana n’u Bufaransa nk’umufatanyabikorwa w’ingirakamaro mu nzego zitandukanye.
Yagize ati: “Uyu munsi u Bufaransa ni umufatanyabikorwa w’ingenzi ku Rwanda mu bijyanye n’ishoramari, ikoranabuhanga, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’izindi nzego z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho. U Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’u Bufaransa mu kurushaho kwimakaza ubutwererane, no kwagura imikorere n’amahirwe yose ashoboka hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye unyura mu bihe bikomeye, ariko mu myaka ya vuba ukaba warongeye kuzahurwa mu rwego rwa dipolomasi, ubukungu n’ubufatanye mu iterambere.
Mu myaka ya za 1970 kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Bufaransa bwari umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta yari iyobowe na Perezida Juvénal Habyarimana, kuko bwatangaga inkunga mu bya gisirikare, uburezi n’iterambere.
Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, u Bufaransa bwakomeje gushyigikira Leta yariho icyo gihe nubwo bwabonaga ko ibyategurwaga byari Jenoside kugeza ubwo yashyirwaga mu bikorwa bukiri umufatanyabikorwa w’ingirakamaro.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwakomeje kunenga uruhare rw’u Bufaransa mu gushyigikira ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi byatumye umubano hagati y’ibihugu byombi urushaho kuzamo amakimbirane ya politiki n’ay’ubutabera.
Mu 2006, u Rwanda rwaciye umubano wa dipolomasi n’u Bufaransa nyuma y’aho Umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière asohoreye impapuro zo guta muri yombi bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.
Mu 2009, ibihugu byombi byongeye gusubukura umubano wa dipolomasi nyuma ukomeza gukomezwa n’ingendo z’Abakuru b’Ibihugu, harimo uruzinduko rwa Perezida Nicolas Sarkozy i Kigali mu 2010 ndetse n’urwa Perezida Kagame i Paris mu 2011.
Mu 2021, Komisiyo y’amateka iyobowe na Vincent Duclert yashyizweho n’u Bufaransa yasohoye raporo yemeza ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye kandi ruremereye” mu byabaye mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, nubwo itabushinje ubufatanyacyaha muri Jenoside.
Uwo mwanzuro kandi ujya guhura n’uwagezweho na Komisiyo yihariye y’abashakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi Yashyizweho n’u Rwanda.
Muri Gicurasi 2021, Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’amateka i Kigali aho yemereye ko u Bufaransa bwagize inshingano zikomeye ku byabaye mu Rwanda, kandi asaba imbabazi zishingiye ku kuri n’urwibutso, bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kuzahura umubano.
Uyu munsi, umubano w’ibihugu byombi wibanda ku guteza imbere, ubutabera, uburezi n’ubushakashatsi, ikoranabuhanga n’udushya, ubuzima, ingufu n’ibikorwa remezo, guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, ishoramari n’ubucuruzi.
Ibigo byinshi by’Abafaransa bikorera mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’ibitangazamakuru. Mu mwaka wa 2024, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwari bugeze kuri miliyoni 37,3 z’Amayero.
Uyu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ufite akamaro kanini kuko ugira uruhare rukomeye mu gukurura ishoramari riva mu Burayi, woroshya ubufatanye mu nzego zitandukanye, ukongera ijwi ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, ukagaragaza ko ubwiyunge bushoboka n’aho amateka yabaye akomeye kandi ugafasha mu gukomeza gushaka ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.












