Perezida Kagame n’uyobora OMS mu Karere baganiriye ku guteza imbere ubuzima mu Rwanda
Ubuzima

Perezida Kagame n’uyobora OMS mu Karere baganiriye ku guteza imbere ubuzima mu Rwanda

Imvaho Nshya

April 21, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Prof Mohamed Yakub Janabi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ari kumwe n’uyihagarariye mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, baganiriye ku kwagura ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda no mu Karere. Ibiganiro byahuje aba bayobozi byabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026.

U Rwanda rufatanya na OMS mu mishinga itandukanye. Nko mu 2018, yahaye u Rwanda igikombe irushimira gahunda rwashyizeho y’umunsi wahariwe siporo rusange uzwi nka ‘Car Free Day’, utuma abantu bitabira kurwanya indwara zitandura.

Mu 2024, OMS yafashije u Rwanda mu guhangana n’ibyorezo birimo Marburg na Mpox bituma idakwirakwira hirya no hino mu Gihugu. OMS kandi yafatanyije n’u Rwanda mu mishinga itadukanye irimo kurwanya Virusi itera Sida, n’icyorezo cya Covid-19 cyayogoje Isi mu myaka ya 2020 – 2022.

Perezida Paul Kagame kandi yakiriye kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi Mukuru wa Gavi, ikigo gishinzwe guteza imbere ikwirakwizwa ry’inkingo, Dr Sania Nishtar. Ibiganiro byabo byibanze ku mikoranire isanzweho mu bijyanye n’ikwirakwizwa ry’inkingo no guteza imbere ubuzima rusange.

Perezida Kagame yakiriye Dr Sania Nishtar wa Gavi n’itsinda ayoboye
Perezida Kagame yaganiriye n’abayobora OMS ku guteza imbere ubuzima mu Rwanda
Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Inkingo, Gavi, Dr Sania Nishtar baganiriye kwagura gahunda zo kugeza inkingo kuri bose

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA