Amakipe azakina Shampiyona Nyafurika ya Volleyball izabera i Kigali yagizwe 24
Siporo

Amakipe azakina Shampiyona Nyafurika ya Volleyball izabera i Kigali yagizwe 24

SHEMA IVAN

April 21, 2026

Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yemeje ko amakipe 24 ari yo azitabira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagabo izabera i Kigali kuva tariki ya 22 Mata kugeza ku ya 3 Gicurasi 2026.

Ku ikubitiro hasabye amakipe 39 ariko 30 ni yo yari yemerewe kwitabira iri rushanwa nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Byagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekiniki muri CAVB Men’s Club Championship, akaba n’Umunyamuryango mu Nama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe rya Volleyball ku Isi, FIVB, Koné Sanga mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026.

Ati “Dufite amakipe 24 ava mu bihugu 15 bitandukanye. Tuzagira amatsinda ane, agizwe n’amakipe atandatu. Ni iby’agaciro kuba turi hano kandi turabizeza ko abakinnyi n’amakipe bazakina neza, mu irushanwa riciye mu mucyo.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], Ngarambe Raphaël, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira amakipe akomeye muri Afurika.

Ati “U Rwanda rwishimiye kwakira iri rushanwa. Tugomba gutsinda mu kwakira abatugana ariko tukanatsinda mu kibuga.”

Ngarambe yijeje ko amakipe ane ahagarariye u Rwanda ari yo APR VC, Police VC, Kepler VC na REG VC azitwara neza muri iri rushanwa.

Ati: “Mu myaka itanu ishize twakiriye Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu, ubu ni icy’amakipe meza ku Mugabane no ku Isi. Twatsinze mu kwakira, twizeye ko tuzatsinda no mu kibuga.”

Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, Louis Rwakiranya, yagaragaje ko yishimiye ko CAVB Men’s Club Championship yakiriwe n’u Rwanda.

Ati “Kuri ubu Volleyball igiye kwakirirwa mu Rwanda, Igihugu cyunze ubumwe, gifite icyerekezo n’imiyoborere ihamye. Ni umwanya wo kugaragaza uburyo Volleyball ikinwa muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.”

Tombola igaragaza uko amakipe agabanyije mu matsinda y’amatsinda iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri guhera Saa Mbiri z’umugoroba.

Iri rushanwa rigiye gukinwa 47 rizabera muri BK Arena na Petit Stade i Remera, amakipe azagabanywa amatsinda ane, buri tsinda rigizwe n’amakipe atandatu aho ane ya mbere azabona itike ya 1/8.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekiniki muri CAVB Men’s Club, Koné Sanga, yatangaje ko amakipe 24 ari yo azakina Shampiyona Nyafurika
Ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri BK Arena
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël yagerageje ko u Rwanda rwishimiye kwakira amakipe akomeye muri Afurika yitabiriye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA