Kevin Kade ntakitabiriye ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival
Amakuru

Kevin Kade ntakitabiriye ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival

MUTETERAZINA SHIFAH

June 15, 2026

Itsinda rikorana n’umuhanzi Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade ryatangaje ko atazitabira ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival 2026, bitegurwa na sosiyete ya East African Promoters (EAP), kubera ikibazo cy’uburwayi aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

Ni amakuru yayatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, aho ubuyobozi bwa YeeBaah music Inc asanzwe akoreramo bubinyujijwe mu itangazo basangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, bavuga ko arwaye bityo atabasha kwitabira ibyo bitaramo.

Banditse bati: “N’umutima uremerewe, turamenyesha abakunzi ba Kevin Kade bose ko afite ikibazo cy’uburwayi kandi arimo kwitabwaho n’abaganga. Dukurikije inama y’abaganga, ntabwo azashobora kwitabira ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bitegurwa na EAP.”

Muri iryo tangazo bakomeza bavuga ko uwo mwanzuro ugoye Kevin ariko kandi nta kundi yabigenza agomba kwita ku buzima bwe nubwo yari yiteguye gutaramira abakunzi be.

Bati: “Ibi ni ibihe bikomeye kuri Kevin witeguraga gusangira n’abafana be mu bice bitandukanye by’u Rwanda bagasangira ibihe byiza by’umunezero bitari kuzibagirana kuri we, ariko ko ubuzima bwe bugomba kubanza kwitabwaho mbere ya byose.”

Muri iryo tangazo bashimiye cyane ubuyobozi bwa EAP banashimira abakunzi ba Kevin Kade ku rukundo, amasengesho n’inkunga bakomeje kumugaragariza muri ibi bihe. Basoza kandi basaba abafana gukomeza kumushyigikira no kumuzirikana mu masengesho yabo ya buri munsi.

Si ubwa mbere yikuye muri ibyo bitaramo kuko no muri 2025, yatangaje ko atakitabiriye ibyo bitaramo bitewe n’ibikorwa bihutirwa yari atangiye gutegurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu akaba yasezeye kubera impamvu z’ubuzima na bwo aho ari muri icyo gihugu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA