Umuhanzi Kevin Kade yahishuye ko Miss Muyango Claudine yamufashije kongera kuzanzamura umuziki we anamushimira uruhare yagize mu ikorwa ry’indirimbo ye yise ‘Mu nda’ kuko yayitanzeho amafaraga akabakaba miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera ku murongo wa Youtube cyashyizweho ku mugoroba w’itariki 02 Kamena 2026, aho yari asabwe gushimira bamwe mu bamufashije mu rugendo rwe rw’umuziki.
Muri benshi yashimiye Kade yagaragaje ko nubwo yari yaratangiye kuririmbira ahantu yishyurwa, ariko hari igihe yageze abona atangiye kwibagirana atangira kuririmba akeneye urubuga rw’aho yakumvwa n’abantu gusa atagamije amafaranga ari naho Muyango yamufatiye ukuboko.
Yagize ati: “Hari aho nageze nifuza aho naririmbira ubuntu kugira ngo nindirimba nibura indirimbo yanjye igezweho abari aho bayumve, Muyango akambwira ati ndakira (host) aha naha uze kuza uririmbe, nkajyayo kuko nabaga nishakira urubuga rwo kwigaragagaza.”
Kevin Kade akomeza avuga ko nubwo yari amaze kuba icyamamare ndetse umuziki we usigaye unamwinjiriza binyuze mu kuririmba ahantu hatandukanye ariko yageze aho akabona abaje mu muziki nyuma ye batangiye kumucaho.
Ati: “Nabonaga ibintu bisa nk’ibyansize nkabona abaje nyuma ba Bwiza, ba Chriss Eazy barateye imbere nkavuga nti nanjye ndifuza kuba ku rwego bariho kandi baraje bansanga mu muziki nk’umwaka cyangwa amezi runaka.
Uretse kumuha urubuga akaririmba nkuko yabyifuzaga Kade avuga Muyango yageze aho akamuha n’amafaranga yakoresheje indirimbo ye yise iya mbere ariyo ‘mu nda.’
Ati: “Nyuma Muyango yaje kumbwira ati nifuje gufasha umuhanzi, ngiye kugufasha, ako kantu rero kasunitse indirimbo yanjye ya mbere ariyo ‘Mu nda’ ntabwo yifuzaga ko mbivuga ariko hari aho ngeze ku buryo nabivuga hakagira n’undi ufashwa.”
Uwo muhanzi avuga ko Muyango yamuhaye amafaranga ibihumbi 800 akamubwira ko andi 200 azayamuha indirimbo irangiye kuko Element yari yasabye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda icyakora ngo nayo Kevin Kade ntiyayamuhaye yose ahubwo yamuhayeho ibihumbi 500 andi arayikenuza amubwira ko ayabonetse ari ayo.
Muri icyo kiganiro kandi Kevin Kade yagaragaje ko urukundo akunda umuziki rwatumye yanga kujya kwiga muri Canada agahitamo kuguma i Rwanda akaririmba kugeza ubwo yamaze kuba ikimenyabose.
