Mu ijoro ryacyeye ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko ku Banyamakuru, umanuka uva i Nyanza ya Kicukiro hafi ya Mount Kigali Univeristy, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yagonze moto.
Nkuko bigaragara ku mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga kimwe n’ababonye iyo mpanuka, bavuga ko yatewe n’ikamyo itwara lisansi yagonze moto ndetse na sitasiyo ya lisansi.
Iyi kamyo itwara lisansi yaturukaga i Nyanza ya Kicukiro, yanagonze izindi modoka ariko inzego z’umutekano n’iz’ubutabazi zihagera vuba zitanga ubutabazi.
Inkuru iracyakomeza…..
