Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda The Winners Team Inkotanyi Cyane rugizwe n’abakoresha imbuga nkoranyamabaga kenshi rwatangaje ko rugiye kuzikoresha birushijeho ruhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi , cyane cyane bari mu mahanga.
Babigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye mu Karere ka Gasabo, aho basobanuriwe amateka y’ibikorwa bya Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’urugendo rwo kwibuka, bashyize indabo ku mva rusange zishyinguyemo abarenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banabunamira.
Abagize iri tsinda bavuga ko uko gusura urwibutso byabongereye ubumenyi ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ubushake bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayikwirakwiza bifashishije ikoranabuhanga.
Umwe muri bo witwa Uwimanikunda Isreal yagize ati: “Twebwe dufite telefoni zigezweho tugomba kuzikoresha tubamaganira kure dukoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye, tubabwira ko ibyo bavuga batabizi.
Twasuye uru rwibutso rwa Kigali twerekwa uko urwango rwagiye rwigishwa. Ubu turi mu gihugu gifite imiyoborere myiza, tugahabwa amahirwe yo kuvuga icyo dushaka. Abo bahakana Jenoside tuzajya tubabwira tuti ‘mwitubeshya, twahigereye, ntimuzongera kuvuga ngo Jenoside ntiyabaye.”
Yavuze ko ibimenyetso bibitse mu Rwibutso rwa Kigali bibereka ubukana Jenoside yakoranywe, bikabibutsa uburyo urubyiruko rw’icyo gihe rwashowe mu bwicanyi n’ubuyobozi bubi, ari na yo mpamvu urubyiruko rw’iki gihe rugomba guharanira ko ayo mateka atazisubira.
Uwitwa Muvunyi Justin yavuze ko benshi mu rubyiruko rw’ubu bavutse Jenoside yararangiye, bityo gusura inzibutso bikarufasha kumenya amateka nyayo no kudashukwa n’abayagoreka.
Yagize ati: “Ubu kuba nasuye urwibutso byampaye ubumenyi ku mateka y’Igihugu cyanjye. Nta muntu uzongera kunshuka cyangwa ngo anyumvishe ibinyoma ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Natwe dufite inshingano zo kubwira abandi ukuri.”
Muhongayire Jane na we yagize ati: “Twaje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twiyemeje ko hatazongera kuba igikorwa nka kiriya aho twabonye abana bafashwe ku ngufu, abana bishwe, nka The Winners Team twafashe isomo ko tugomba kugira ubumwe kuko urubyiruko ni bo bagize uruhare mu bikorwa byo kwica by’indakamere.
Abashaka kuyipfobya tugomba kuberaka ingero ko ibyo bavuga atari ukuri”.
Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Ibarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’imiturire rya 2022 ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) rigaragaza ko abarenga 65% by’Abanyarwanda bafite munsi y’imyaka 35, bivuze ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abagomba gusigasira amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nubwo bimeze bityo, imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko hakiri ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Urwo rwego kandi rwatangaje ko mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorey Abatutsi mu 1994,mu 2025, hakiriwe ibyaha 253, birimo 205 by’ingengabitekerezo ya Jenoside na 46 by’ivangura n’amacakubiri, bikekwa ko byakozwe n’abantu 296.
Iyi mibare yanagaragaje ko ibyaha by’ingengabitekerezo byiyongereyeho 8.4% ugereranyije na 2024.
Mu cyumweru cya mbere cyo Kwibuka mu 2026 na bwo hafashwe abantu 59 bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, nubwo imibare yagabanyutse ugereranyije n’umwaka wabanje.
Abagize The Winners Team Inkotanyi Cyane bavuga ko iyo mibare ikwiye kubera urubyiruko isomo ryo gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, barwanya imvugo z’urwango, bahinyuza amakuru y’ibinyoma kandi bakwirakwiza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bashimangira ko kubungabunga amateka atari inshingano z’abarokotse Jenoside cyangwa inzego za Leta gusa, ahubwo ko ari inshingano ya buri Munyarwanda, by’umwihariko urubyiruko ari na rwo rugize umubare munini w’abaturage b’Igihugu kandi ruzakomeza kuraga abazakurukomokaho amateka nyayo y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Winners Team Inkotanyi Cyane, Uhiriwe Assinah, ukoresha izina rya Mami kuri TikTok yavuze ko kuzana gusura urwibutso, uru byiruko bigamije gufasha benshi muri bo bavuze nyuma ya Jenoside kandi rukaba rwifashishwa mu bikorwa byinshi.
Ati: “ Tugendeye ku bintu twirwa tubona ku mbuga nkoranyambaga by’abantu bahakana, bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi urubyiruko rwinshi dufite ni abana bavutse nyuma y’ibyo byose,turavuga duti se twiyemeje guhangana na bo tubabwiza ukuri uko Igihugu cyacu tukivuga ukuri bitandukanye n’ibyo bavuga, icyiza ni uko bakwiga amateka kugira ngo bajye babasubiza babizi neza”
Umunyamabanga w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Karere ka Gasabo, Mukanizeyimana Solange yashimye ko uru rubyiruko rwihatira kumenya amateka nyayo ya Jenoside ahamya ko ntawarushuka nk’uko byagenze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Muri Jenoside nari mfite imyaka 17, urubyiruko rwariho ni rwo rwafashe iyambere mu kwica abantu cyane kuko ni byo rwari rwarigishije, aho habagaho ibarura mu mashuri mu kazi, n’amarangamuntu yatangwaga aho byageze mu 1994 urubyiruko rufata iya mbere.”
Yavuze ko kandi urubyiruko ari rwo mu gihe cya Jenoside rwirundumuriye mu mashyaka yakoze Jenoside.
Ati: “Iyo urubyiruko rwigishwa neza ntabwo Jenoside iba yarabye kuriya. Tugira amahirwe ko urubyiruko muri iki gihe rwigishwa indangagaciro zijyanye no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside. Icyo tubasaba ni ukwigira ku mateka yabayeho bagaca ukubiri n’ingabitekerezo ya Jenose bareke kwivanga mu ngengabitekerezo zose zishingiye ku ivangura.”
Ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo y’abagize Unity Club Intwararumuri, yagarukaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’urugamba rwo kuyihagarika, ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kamena 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yibukije urubyiruko ko rugomba kurangwa n’uburere ntirumire bunguri ibyo hanze, rugakomeza kurangwa n’indangagaciro nyarwanda ziboneye, bakirinda kumva amabwire aganisha ku kubatandukanya.
Yagize ati: “Bamwe aya mateka ubundi ntaho muhuriye na yo uretse kuyasoma, kuyamenya kuba yarabagizeho ingaruka[…] Ibyabaye bifite impamvu nyinshi byashingiyeho bijya kubaho, bifite politiki mbi ingengabitekerezo mbi bifite impamvu nyinshi utabikosoye, utarebye neza byakongera no muri mwebwe nubwo mwiyita ngo muri bato.
Mwebwe ntaho muhuriye na byo, kurera ni cyo bivuze. Abatoya uko mukura ibyo mukuriyemo, n’abo mukuriyemo mufite uko bituma mutekereza cyangwa se uko mukora, ibyo mukora bya buri munsi.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ikomeza guha amahirwe abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yo kuzibukira ikibi.
Ati: “Guhendahenda mvuga ni ko kwavuyemo gufata umuntu wamaze abantu abishaka abyivuga ndetse, ukamushakira uko wamubabarira ngo yongere abe umuntu, iyo ubikora ntabwo ari uko cya cyaha kitaremereye ahubwo nk’abantu ni uko icyo cyaha dushaka ko kidasubira, ariko uhereye no kuri wa wundi wagikoze cyangwa wakigizemo uruhare, kumuha ubuzima bushya niba abishaka ngo yongere abeho.”







