Micky yatangaje ko atazongera gusubiza abamuvuga nabi
Imyidagaduro

Micky yatangaje ko atazongera gusubiza abamuvuga nabi

MUTETERAZINA SHIFAH

June 5, 2026

Umukinnyi wa filimi nyarwanda Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky yatangaje ko atazigera yongera guterana amagambo n’abamusebya ku mbuga nkoranyambaga kuko ubu hari icyo guhomba mu gihe ngo mbere yabikoraga nta cyo guhomba afite.

Uyu mugore yatangiye asobanura ko mbere y’uko yubaka urugo yise urushima Imana ntacyo yari afite cyo guhomba ari na yo mpamvu uwamuvugagaho wese yajyaga ku mbuga nkoranyambaga na we akamusubiza ariko ngo kuri ubu byarahindutse.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranya n’umwe mu miyoboro ya  YouTube cyashyziwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2026, ubwo yabazwaga impamvu atagisubiza abamusebya.

Yagize ati: “Hari igihe nari ndi mu bihe bidafite icyo guhomba ariko aka kanya mfite urugo nahomba, mfite byinshi natinya guhomba, ninshaka kuvuga nabi nzabanza nkuremo izi mpeta nzijugunye, ngende nsabe gatanya mbone kuza gutukana.”

Micky yasabye ko bakwegeranya amafoto ye iya kera bakuye mu mashusho y’ikiganiro yakoze avuga ko we n’abavandimwe be bashonje bakayihuza n’iy’ako kanya arangije avuga ko Micky wa cyera atari we w’ubu bityo atakora nk’iby’uwa kera.

Ati: “Erekana neza ifoto yanjye ya nonaha turi mu kiganiro nurangiza ufate agafoto ka kera ugashyireho umbwire ngo abo bantu ntabwo batandukanye? Uyu Micky (wa kera) ibihe byararangiye uyu wundi ni umubyeyi wambara amabaze (Basin) udafite umwanya wo kwirirwa atongana n’abantu.”

Micky avuga ko nta cyatuma atakaza urugo rwe kuko mu buzima atiteguye gusenya ashimangira ko ibyo yasabye Imana ubwo yayisabaga umugabo yamukubiye kenshi bityo yakora buri kimwe akarinda gutakaza umugabo Imana yamuhaye.

Ati: “Njyewe umugabo nifuzaga Imana ni we yampaye noneho irenza ibyo nayisabye irakuba. Ni kwa kundi usaba Imana ngo uzampe inzu ya kadasiteri ikaguha inzu igeretse nka zimwe ndende cyane tubona mu Mujyi wa Kigali.”

Micky n’umugabo Agiraneza Pacifique bamaze amezi asaga atanu bubatse urugo mu buryo bwuzuye, kuko bakoze ubukwe tariki 31 Mutarama 2026, mu birori byabereye mu  ihema rya ‘Romantic Garden’ ku Gisozi byari byarabanjirijwe n’umuhango wo gusezerana mu mategeko wabaye tariki 27 Ugushyingo 2025 mu biro by’Umurenge wa Nyarugenge.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA