Umutoza w’ikirangirire w’umunya – Portugal José Mourinho yemeje ko akeneye Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko anugarira Ibrahim Konate ndetse na Dumfries ukina muri Inter Milan na we ukina ku ruhande rw’iburyo ariko yugarira, kugira ngo ikipe ya Real Madrid ibe ikomeye mu bwugarizi bwayo.
Jose Mourinho yabyemeje nyuma y’uko ikipe ya Liverpool itangaje ko itakiri kumwe na Konate kuko amasezerayo ye arangira muri iyi mpeshyi kandi ko atazongerwa andi, ntanagurishwe ibyatumye aba ari umukinnyi wigenga byateje umwuka mubi hagati y’abakunzi ba Liverpool kuko batumvaga ko akwiriye kugenda gutyo, kandi yaragiriye akamaro iyi kipe ndetse yashoboraga no kugurwa amayero menshi.
Ibrahim Konate yari amaze iminsi kandi avugwa mu biganiro n’amakipe yo mu barabu bifuzaga ko na we yerekezayo asanzeyo Christiano Ronaldo, Kalim Benzema, Sadio Mane n’abandi, ibyo yabiteye utwatsi kuko yifuza gukina mu Ikipe ya Real Madrid.
Ibyo wamenya kuri Ibrahim Konate wifuzwa na Mourinho muri Real Madrid.
Uyu mukinnyi yavukiye i Paris mu Bufaransa ku wa 25 Gicurasi 1999, akomoka mu muryango w’abimukira baturuka muri Mali, afite ukwemera mu idini ya Islam. Yakuriye mu buzima butoroshye i Paris, aho yakundaga gukina umupira mu mihanda ari kumwe n’abavandimwe be, dore ko avukana n’abana barindwi.
Gukina umupira ni impano ye, cyane ko yawukinnye kuva kera akiri muto, dore ko yanabanje gukina ari rutahizamu mbere yo kuba nyugariro, umwanya waje gutuma amenyekana cyane.
Yatangiriye umupira mu ishuri rya Paris FC nyuma yerekeza muri Sochaux mu mwaka wo 2014, aho byamworoheye kugaragaza impano ye byihuse. Mu mwaka wa 2017, nibwo yakinnye umukino we wa mbere nk’uwabigize umwuga muri Sochaux, ibintu byamanuye amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi.
Nyuma yaho gato, Konaté yahise yerekeza muri RB Leipzig yo mu Budage, ikipe yamufashije gukuza impano ye muri ruhago. Muri shampiyona yo mu Budage, Bundesliga yahabereye icyamamare, kubera ubuhanga, imbaraga ndetse n’icyizere yagaragaza mu kibuga.
Kwitara neza kwe, byatumye abaherwe ba Liverpool bamutera imboni, bamusinyisha amasezerano y’imyaka 5 ku mafaranga angana na miliyoni 36 z’Amapawundi, muri Gicurasi 2021. Ni amasezerano yari ateganyijwe kurangira mu mpeshyi y’umwaka wa 2026.
Akigera muri Liverpool, benshi bagize impugenge bibaza niba azabasha guhangana n’umuvuduko wa Premier League, ariko ntiyatinze kubereka ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru.
Yahise yigarurira imitima ya benshi, kubera ubwitange, gukina neza, ndetse n’imyitwarire myiza. Mu mwaka we wa mbere muri Liverpool, yayifashije gutwara FA Cup na Carabao Cup ndetse yakinnye umukino wa nyuma wahuje Liverpool na Real Madrid muri UEFA Champions League.
Konate yakunzwe cyane kubera ubuhanga, imyitwarire myiza, kubana neza n’abandi bakinnyi ndetse no gukunda ikipe ye. Liverpool yatangaje ko ubu batakari kumwe ko ubu yamaze gusezera nkumukinnyi wijyenga (Free Agent), byatangaje benshi cyane cyane abakunzi b’iyi kipe.
Mugihe byaba bishyizwe mu bikorwa Konate arasinya amasezerano y’imyaka Ine, uyu mugabo w’imyaka 27 araba asanze bagenzi be bakinana mu ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa muri Real Madrid, barimo Kylian Mbappé, Aurélien Tchouaméni, Eduardo Camavinga, ndetse na Ferland Mendy.

