Muhanga: Ivuriro ry’Ibanze rya Cyeza ryabaruhuye ingendo ndende bakoraga
Imibereho

Muhanga: Ivuriro ry’Ibanze rya Cyeza ryabaruhuye ingendo ndende bakoraga

HABIMANA Eric

June 2, 2026

Abaturage bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga bavuga ko bamaze kubona igisubizo ku kibazo cy’ingendo ndende bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi, nyuma y’aho Ivuriro ry’Ibanze rya Cyeza ryongerewe ubushobozi rikaba ritanga serivisi nyinshi zari zisanzwe ziboneka ku bigo nderabuzima biri kure.

Mbere y’ikorwa yuko iri vuriro ryongererwa ubushobozi ngo rishyirwe ku rwego rwa kabiri, abaturage benshi bajyaga kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Cyakabiri, mu Rutobwe, ku Kivumu cyangwa se ku Bitaro bya Nyabikenke. Ibi byabasabaga amafaranga menshi y’urugendo ndetse bikaba ikibazo gikomeye cyane ku barwayi barembye n’abagore batwite.

Nyirabagenzi Marie Josée, umwe mu babyeyi bari baje gupimisha inda kuri iri vuriro, yavuze ko ryahinduye ubuzima bw’abaturage benshi bo muri aka gace.

Yagize ati: “Mbere twajyaga kwivuriza mu Rutobwe, ku Kivumu cyangwa i Nyabikenke. Byadusabaga amafaranga menshi ya moto kandi hari n’abarwayi babaga barembye byagoraga cyane kubageza kwa muganga, ariko ubu umuntu agira ikibazo akaza hano akavurwa ndetse n’urembye bakamucumbikira, kuri twe iri ni ibitaro byacu.

Iradukunda Emmanuel, wari waje gusaba impapuro zimwohereza ku bitaro bya Kabgayi nyuma yo gukomereka ukuboko mu mpanuka, yavuze ko iri vuriro ritanga ubufasha bwihuse kandi rikakira abarwayi neza.

Ati: “Aho naturutse najyaga kwivuriza i Nyabikenke cyangwa mu Rutobwe nkakoresha amafaranga menshi y’urugendo, ubu umuntu araza agahabwa serivisi vuba kandi agasubira mu mirimo ye n’urembye bafite aho bamwitaho.”

Umuyobozi w’Ivuriro ry’Ibanze rya Cyeza, Soeur Niyitegeka Jacqueline, yavuze ko intego nyamukuru yaryo ari ukwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi no kugabanya ingaruka zaterwaga no kujya kwivuza kure.

Yasobanuye ko mbere abagore bamwe babyariraga mu ngo cyangwa mu nzira bajya gushaka ubuvuzi, ariko ko ubu icyo kibazo cyagabanutse kubera serivisi zo kubyaza zitangirwa kuri iri vuriro.

Ati: “Abaturage babona ubuvuzi hafi yabo kandi ku gihe, by’umwihariko ku babyeyi batwite, byagabanyije ibyago byo kubyarira mu rugo cyangwa mu nzira, ubu baraza bakitabwaho kandi ubwisungane mu kwivuza bukabafasha kubona serivisi.”

Nubwo iri vuriro rimaze gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage, ubuyobozi bwaryo burifuza ko ryazamurwa rikagera ku rwego rw’ikigo nderabuzima kugira ngo ritangire no kwakira abarwayi bafite indwara zidakira basanzwe boherezwa ahandi.

Umutoniwase Kamana Sosthene ushinzwe ubuzima mu Karere ka Muhanga,  yavuze ko ibyo byifuzo bifite ishingiro ariko ko bisaba ko habaho impinduka mu mabwiriza n’amategeko agenga amavuriro y’ibanze ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati: Hari amabwiriza agena serivisi amavuriro y’ibanze yemerewe gutanga,ibindi bifuza birimo kuvura indwara zidakira bisaba ubuvugizi kugira ngo ayo mabwiriza azahindurwe, mu gihe bitarakorwa bakomeza gutanga serivisi bemerewe kandi bakazikora neza.”

Kugeza ubu, Ivuriro ry’Ibanze rya Cyeza riri ku rwego rwa kabiri rw’amavuriro yongerewe ubushobozi aho ritanga serivisi zirimo gusuzuma abarwayi, kubyaza, gukora ibizamini bya laboratwari, gukurikirana ababyeyi batwite, gucumbikira abarwayi barembye no gukingira.

Iri vuriro rifite abaforomo babiri, umubyaza umwe n’umukozi umwe ushinzwe ibizamini bya laboratwari, rikaba rikomeje gufasha abaturage kubona ubuvuzi hafi yabo no kugabanya ibibazo byaterwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuriza kure.

Soeur Niyitegeka Jacqueline umuyobozi w´Ivuriro ry´ibanze rya Cyeza asaba ko ryashyirwa ku rwego rw´ikigo nderabuzima
Iri vuriro rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bivuza bataha n´abacumbikirwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA