Musanze: Babangamiwe n’ikiraro kibateza impanuka
Amakuru

Musanze: Babangamiwe n’ikiraro kibateza impanuka

NGABOYABAHIZI PROTAIS

April 28, 2026

Abaturage bo mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’ikiraro gihuza Imidugudu ya Buhoro na Kabaya, kubera ko kimaze kuba ikibazo gikomeye mu mibereho yabo ya buri munsi, aho kibateza impanuka, ku buryo hari moto enye zaguyemo mu gihe cy’imyaka itatu n’umusaza waguyemo aravunika.

Iki kiraro giherereye ku mugezi wa Muhe, aho mu bihe by’imvura amazi ava mu birunga asandara, agakwira hirya no hino, bigatuma kwambuka bigorana cyane.

Mu gushaka uko bakemura iki kibazo, abaturage bishyiriyeho ibiti bifasha kwambuka, ariko bavuga ko na byo byamaze gusaza, ku buryo aho kubafasha byatangiye kubashyira mu kaga.

Hitimana Jean Nepomuscene ni umwe mu baturage bagizweho ingaruka n’iki kiraro. Avuga ko yaguyemo akavunika, ibintu byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe.

Yagize ati: “Naguye kuri kiriya kiraro ndavunika bikomeye. N’ubu nkiri mu bibazo by’uburwayi. Ikibabaje ni uko tudafite indi nzira twanyuramo. Twambuka dufite ubwoba bwinshi, ariko tukabikora kubera ko nta kundi twabigenza.”

Akomeza avuga ko n’ubwo Umurenge wa Muhoza ubarizwa mu mujyi wa Musanze, kuwugeramo bigoye cyane kuri bo, kuko bibasaba kuzenguruka banyuze mu yindi Mirenge, cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Mukamana Claudine, ucururiza mu mujyi wa Musanze, avuga ko iki kiraro cyabaye inzitizi ikomeye ku mibereho yabo, cyane cyane ku bakora ubucuruzi.

Yagize ati: “Iyo imvura iguye, ntitubasha kwambuka ngo tujye guhaha cyangwa kugurisha. Bituma tumara iminsi tudakora, amafaranga akabura. Hari n’igihe duhitamo kuzenguruka urugendo rurerure cyane, bikadutwara amafaranga menshi kurusha ayo twari kunguka, tujya kunyura mu murenge wa Muko.”

Ntirenganya Jean Claude na we agaragaza impungenge afite ku mutekano w’abana babo, cyane cyane abajya ku ishuri.

Yagize ati: “Abana bacu bajya ku ishuri bafite ubwoba bwinshi. Iyo imvura iguye turahangayika cyane, tugategereza ko bagaruka amahoro. Hari n’igihe tubabuza kujya ku ishuri kubera gutinya ko bagwa muri kiriya kiraro, dukeneye gutabarwa.”

Abaturage bavuga ko uretse abantu bagenda n’amaguru, iki kiraro cyaguyemo moto zigera kuri enye, bikaba byerekana ko ikibazo atari gito. Basaba ubuyobozi kububakira ikiraro kigezweho cyabafasha kugenda batekanye no gukomeza ibikorwa byabo by’ubuhahirane.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yemeza ko ikibazo cy’ibiraro byangiritse ku migezi ituruka mu birunga kizwi, kandi kiri mu bikomeje gukurikiranwa.

Yagize ati: “Tuzasura aho hantu turebe uko twahubaka ibiraro. Turabizi ko amazi ava mu birunga ateza ibibazo. Dufite gahunda yo kubaka ibiraro icyenda ku migezi iva mu birunga na Muhe irimo, kandi tuzareba niba iki kiraro kiri mu bizubakwa mu mwaka wa 2026.”

Yakomeje avuga ko mu gihe bagitegereje ibisubizo birambye, basabye inzego z’Imirenge inyuramo iyi migezi gukomeza gukorana n’abaturage mu gushaka ibisubizo by’igihe gito, nko gushyiraho ibiti bifasha abantu kwambuka.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko buri gushaka ibisubizo, abaturage bo bagaragaza ko ikibazo kuko ibikorwa byabo by’ubuhahirane bikomeje kudindira, bagasaba ko iki kiraro cyakubakwa vuba bishoboka mbere y’uko hagira ubura ubuzima.

Ikiraro gihuza Imidugudu 2 giteza ibibazo abakinyuraho
Bifuza kubakirwa ikiraro mu buryo burambye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA