Ukraine yatumije Ambasaderi wa Isiraheli ngo atange ibisobanuro ku ngano zayo zibwe zikoherezwa muri icyo gihugu zivuye mu bice bya Ukraine byigaruriwe n’u Burusiya, ivuga ko Isiraheli yabuze ibisubizo biboneye bijyanye no kwakira ibyo bicuruzwa byavuye muri utwo duce twa Ukraine.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha yavuze ko Ambasaderi wa Isiraheli yasabwe kwitaba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, kugira babagaragarize ko batanyuzwe n’ibyo bakoze n’ingamba icyo gihugu kigiye gufata.
Minisitiri Andrii Sybiha abinyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo ku wa 27 Mata, yavuze ko ubwato bwatwaye ingano za Ukraine bwageze i Haifa, ubugira kabiri kandi bwari bupakiye ibyibano byoherejwe muri Isiraheli.
Yagaragaje ko mubano mwiza hagati ya Ukraine na Isiraheli ufitiye akamaro ibihugu byombi ariko icyo gihugu kidakwiye kwitesha agaciro kubera ibyibano gihabwa n’u Burusiya.
Ku ruhande rwa Isiraheli, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Gideon Sa’ar yanenze Minisitiri Sybiha kuba yitabaje itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga agaragaza ayo makosa, avuga ko ibyo yavuze nta shingiro bifite kandi bidafitiwe gihamya.
Yagize ati: “Umubano mu bya dipolomasi, cyane cyane hagati y’ibihugu b’inshuti ntukorerwa kuri X cyangwa mu itangazamakuru.”
Kuri ubu u Burusiya bugenzura hafi kimwe cya gatanu cy’ubutaka bwa Ukraine ndetse icyo gihugu gikunze gufatira ibihano abantu n’ibigo bifatanya n’ingabo z’u Burusiya mu bikorwa bitandukanye bikorerwa muri ibyo bice.