Nyamasheke: Umurambo w’umunyeshuri w’imyaka 16 wasanzwe mu Kivu
Imibereho

Nyamasheke: Umurambo w’umunyeshuri w’imyaka 16 wasanzwe mu Kivu

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 28, 2026

Umusore w’imyaka 16 witwaga Ndayisabye Blaise wigaga mu wa 2 w’ayisumbuye muri GS Saint Paul Hanika mu Karere ka Nyamasheke, umurambo we wasanzwe mu kiyaga cya Kivu. Ababyeyi be bavuga ko yavuye iwabo mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, mu ma saa yine z’igitondo ku wa 25 Mata 2026 atavuze aho agiye, ntagaruke.

Umwe mu bo mu muryango we, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mwana yari yatashye ava ku ishuri avuga ko yumva arwaye, akaba yari atarajyanwa kwa muganga ngo indwara avuga afite imenyekane avuzwe. Ati: “Ubwo hari hategerejwe ko ajyanwa kwa muganga, iwabo bamuhaye ibyo aba atunganya ngo bateke, bari mu bindi mu ma saa yine z’igitondo, ibyo yahawe  arabita aragenda, ntawe abwiye aho agiye ntibabyitaho, bakeka ko haba hari abasore bagenzi be agiye kuba aganira cyangwa akina na bo. Ijoro ryarageze baramutegereza baramubura, batangira kumushakisha no gutanga amakuru.”

Avuga ko muri uko gutanga amakuru, ku wa 26 Mata 2026 abaturanyi n’ubuyobozi babafashije gushakisha, abagiye gushakishiriza ku Kivu bahabona inkweto za kambambiri yari yagiye yambaye, we ntibamubona. Hitabajwe ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, umurambo uboneka mu Kivu ku manywa.

Ati: “Twamubonanye imyenda yari yambaye, nta kindi, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga, inzego zibishinzwe zitangira iperereza, dutegereje ikizarivamo. Ntitwahamya uburyo yageze mu kiyaga cya Kivu kuko twe byatubereye amayobera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yasabye abaturage kwirinda kubivugaho byinshi, bagategereza ikiva mu iperereza n’isuzuma rya muganga. Ati: “Kugeza ubu sinahamya igikekwa. Twabishyikirije ababishinzwe reka tubibarekere. Buri wese atangiye gukeka twavuga ibitari byo.”

Yihanganishije umuryango we, asaba ababyeyi kurushaho kwegera abana, haba hari uburwayi cyangwa ikindi kibazo umwana afite, kigakurikiranirwa hafi hakiri kare.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA