Mukamwiza Betty warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kamabuye, mu Karere ka Bugesera akaba yari acumbitse i Mirama mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare arashima ko yahawe icumbi ryujuje ibisabwa, nyuma yo kumara imyaka 32 atagira icumbi.
Avuga ko yari abayeho mu buzima bumugoye aho yagorwaga no kubona amafaranga yo gukodesha aho aba we n’umwana umwe afite.
Ati: “Nari mbayeho nta cyizere cy’ubuzima kubera guhora nimuka mu nzu nakodeshaga nabura ubushobozi nkirukanwa. Kugira aho mba hanjye bizatuma ntekana binanyorohere gushabika no gushaka ibidutunga kuko nzaba nzi aho nkora ntaha nta mpungenge z’uko ukwezi gushira nkabura ubwishyu.”
Uwo mubyeyi w’imyaka 40 avuga ko kuva yarokoka akiri umwana agasanga iwabo harasenywe mu byifuzo yagiye agira harimo gusaba ko yakubakirwa, ariko kubera ko hari abababaye benshi, yajyaga ku rutonde ariko bikarangira ubwo bufasha butamugezeho.
Ati: “Ni kenshi nifuje ko nahabwa icumbi ariko ubufasha ntibungereho kubera ubwinshi bw’abari bafite iki kibazo. Nageze aho nsa nubivuyemo menyera ubuzima bwo gucumbika, aho nabagaho nabi kubera nta bushobozi.
Byari imbogamizi kutagira aho mba nita iwanjye kuko byamfatanyaga no kutagira ubushobozi bityo imibereho ikarushaho kumbana mibi cyane.”
Mukamwiza avuga ko yanezerejwe n’inkuru imubwira ko yahawe inzu yo guturamo.
Ati: “Numvise ntunguwe cyane ko bampamagaye, nagize ibyishimo byinshi nsigara mfite amatsiko yo kumenya aho ngiye gutuzwa. Tugejejwe aha kubyakira byarangoye, kuko twahawe inzu yubatse neza, ifite ibikenewe byose, amashanyarazi, amazi hafi n’ibindi.”
Akomeza agira ati: “Uyu munsi ndashima cyane ubuyobozi bwaturokoye bukaba bukomeje no kuduhangayikira bushakisha uko tugenda tuva mu bibazo twasigiwe n’amateka mabi yatubayeho. Nabagaho nsha inshuro nubwo ubu nta butaka ndabona ariko nibura ni yo nshuro ngiye kuyica mfite aho ntaha ejo n’ejobundi bizaba byiza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bashyize imbere gahunda yo gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage by’umwihariko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batarabona amacumbi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yagize ati: “Tuzi ko mu bintu by’ibanze umuntu akeneye harimo icumbi. Dufite imibare yabagera mu 177 batarabona amacumbi ariko turi gushyirambo imbaraga nk’ubuyobozi dufatanyije n’izindi nzego cyane MINUBUMWE kugira ngo tubabonere amacumbi.”
Mukamwiza wahawe inzu yo kubamo avuga ko afite intego yo kuyibungabungabunga ndetse n’ingamba zo kuyifashisha ashaka ibyo akora bikamuteza imbere.