Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyabitare Akagari ka Gikundamvura mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bavuga ko baheze mu bwigunge kubera kutagerwaho n’amashanyarazi mu gihe abaturanyi babo bacaniwe, bakifuza ko na bo bahabwa umuriro ukabafasha mu bikorwa by’iterambere.
Abo baturage bagaragaza ko kutagerwaho n’amashanyarazi bibagiraho ingaruka zirimo kujya gushakira serivisi zikenera umuriro mu baturanyi babo. Barebeye ku bikorerwa aho amashanyarazi yageze bahamya ko bo basigara inyuma kuko hari imirimo bakabaye bahanga ishingiye ku ikoreshwa ry’amashanyarazi.
Senzoga agira ati: “Mu bibazo bikitubangamiye ni ukutagerwaho n’amashanyrazi. Turifuza ko ubuyobozi bwadufasha natwe tugacanirwa kuko uyu mudugudu ni wo wasigaye udacaniwe mu gihe bari batangiye gushinga amapoto bigahagarara. Ubu usanga abandi babonye umuriro bahanga imirimo aho urubyiruko rushinga inzu zo kwiyogoshesherezamo, abandi bagashyiraho ibyuma bisya n’ibindi.”
Uyu muturage avuga ko uretse kuba babyaza umusaruro amashanyarazi mu gihe baba bayabonye, ngo kutayagira bituma ziriya servisi bajya kuzishakira ahandi. Ati: “Uretse rero guhombera mu kudahanga iriya mirimo tunahombera mu kuba noneho izo serivisi tuzikenera bigasaba ko tujya kuzishyurira ahandi. Turavunika dukora ingendo, tukanungura abandi mu gihe iwacu naho hakwiye gutera imbere.”
Mukeshimana Angelique na we yagize ati: “Turifuza ko tubona amashanyarazi nk’abandi. Abayahawe bari kudusiga mu iterambere, ahantu hageze amashanyarazi usanga hasusurutse, imirimo ikiyongera bigatuma iterambere rigaragara. Na twe turifuza gucanirwa bikadufasha gutera imbere ariko bikanaduhindurira imibereho ikarushaho kuba myiza.”
Umuyobozi w’Ishami rya Nyagatare rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, Niyonkuru Benoït avuga ko ibikorwa byo guha abaturage amashanyarazi bikomeje aho mu bice bya Gikundamvura hari abayabonye ndetse n’abataragerwaho bakaba bazitabwaho mu mushinga iki kigo cyatangije.
Ati: “Hari aho amashanyarazi ataragezwa ariko icyifuzo ni uko bose bacanirwa. Hariya rero ni agace gato kahasigaye ndetse mu Murenge batuyemo wa Karama ni hamwe mu ho turi gukorera twagura ibikorwa byo gutanga amashyanyarazi aho na bo bazagerwaho mu minsi ya vuba.
Ati: “Mu Mirenge itandukanye muri aka Karere hari ibikorwa byo kongera umubare w’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi. Muri iyi minsi ibi bikorwa biri kwibanda ku Mirenge ya Gatunda na Karama, aho muri uyu mwaka tumaze gucanira abagera ku 9 580, ariko tukaba tugomba gusoza uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Matsiko Gonzague yabwiye Imvaho Nshya ko icyifuzo cy’abaturage banyotewe amashanyarazi gifite ishingiro agaragaza ko hari ahantu hari hataragezwa amashanyarazi ariko hari ibiri gukorwa kugira ngo abaturage bose bacanirwe.
Ati: “Ni byo abaturage bamaze kumenya ibyiza byo kugira umuriro w’amashanyarazi ndetse aho ugera usanga bitabira kuwubyaza umusaruro. Aba baturage ba Nyabitare turabaha icyizere ko mu minsi ya vuba bacanirwa, kuko ubu dufite umushinga munini ugiye guha amashanyarazi ingo ibihumbi 26. Aba na bo bazacanirwa muri uyu mushinga uzamara amezi 18 kandi ubu waratangiye.”
Akomeza agira ati: “Icyo twasaba abaturage ni ukwitegura bagategura imishinga n’ibikorwa bitanga imirimo ku buryo umuriro ubageraho ab’inkwakuzi bahita bawubyaza amafaranga.”
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare, baturage bafite umuriro bari ku gipimo cya 82%. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari biteganyijwe ko urangira ingo ibihumbi 11 zigejejweho amashanyarazi ndetse akanagezwa mu nzuri 48.
