Ruhango: Yishwe ubwo yari atabaye umugore wari ugiye guhohoterwa
Ubutabera

Ruhango: Yishwe ubwo yari atabaye umugore wari ugiye guhohoterwa

HABIMANA Eric

April 14, 2026

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, ahagana saa yine z’ijoro mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Kinihira, Akagari ka Bweramvura, umugabo w’imyaka 51 witwa Uzabakiriho Onesphore yishwe akubiswe ibuye azira gutabara abarimo gushyamirana.

Amakuru atangwa n´Umunyamabangwa Nshingwabikorwa w´Umurenge wa Kinihira byabereyemo, Ndishimye Benjamin, avuga ko ibi byabereye mu rugo rw’umugore usanzwe acuruza akabari, aho yari ari kumwe n’abasore batatu banyweraga inzoga iwe, mu gihe bari bari hamwe haje kuvuka amakimbirane hagati yabo n’uwo mugore ibintu byatumye atangira gutabaza avuza induru.

Akomeza avuga ko nyakwigendera wari utuye hafi aho yumvise izo nduru aza gutabara, icyakora akihagera abo basore bahise bamukubita ikintu mu mutwe bimuviramo gukomereka, ari nabwo yahise yihutanwa kwa muganga n´imbangukiragutabara aza kwitaba Imana ataragerayo. Ndishimye Benjamin, avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye ayo makimbirane yabyaye urupfu.

Yagize ati: “Ni byo koko byabaye mu ijoro, hari abasore bari basangiye n’umugore inzoga, baza gushyamirana, umuturanyi yumvise induru aje gutabara, bahita bamukubita ikintu mu mutwe, ajyanwa kwa muganga, aza kwitaba Imana ataragerayo.” Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo  CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko abantu babiri bakekwaho uruhare muri uru rupfu bamaze gufatwa, hamwe n’uwo mugore nyiri akabari.

Yagize ati: “Ibi byabereye muri santere ya Bugarura, aho hari urusaku rw’urugomo rwavutse mu bahanyweraga inzoga, umuturage waje aje gutabara bahise bamutera ibuye arakomereka bikomeye, aza kwitaba Imana ubwo yari ajyanywe kwa muganga. Ubu umurambo uri mu bitaro bya Gitwe, naho abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabagali.

Polisi yibukije abaturage kwirinda amakimbirane n’urugomo, ibasaba gukemura ibibazo mu mahoro, kuko uwishora mu bikorwa by’urugomo aba ashyira ubuzima bw’abandi mu kaga kandi akabihanirwa n’amategeko.

Mu mategeko y’u Rwanda, umuntu wakubise undi bikamuviramo urupfu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 10 iyo nta mugambi wo kwica wari uhari, gusa iyo bigaragaye ko hari umugambi wo kwica, igihano gishobora kugera ku gifungo cya burundu.

Iyi ni yo santere yiciwemo umugabo wari utabaye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA