Nyagatare: Umugore washoye mu buhinzi bw’imiteja arakoresha abagera ku 163
Ubukungu

Nyagatare: Umugore washoye mu buhinzi bw’imiteja arakoresha abagera ku 163

HITIMANA SERVAND

June 15, 2026

Bamurere Christine ukorera ubuhinzi bw’imiteja mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Rwempasha, mu Kagari ka Kabare yishimira urwunguko akura muri ubwo buhinzi zikaba inyungu zigera no ku bandi aho yatanze akazi ku bagera ku 163.

Avuga ko urugendo rwo guhinga imiteja rutamworoheye aho byamusabye kwihangana kubera ko yari afite intego, aho yagiye agira birantega ariko agakomeza kugera ageze kuri ubu buhinzi mu buryo bufatika.

Agira ati: “Natangiye mpinga imiteja ariko ntarabimenyera rimwe ngahomba kubera kudacungana n’ibihe by’aho nayihinze. Natangiriye i Nyagatare nkomereza i Kayonza na Nasho. Nko ku nshuro ya gatatu ni bwo nari maze gufata umurongo ntangiye kujya ngaruza nibura ayo nashoye nkanunguka gake.”

Avuga ko amaze kumenyera ubu buhinzi ku buryo ubu buri kumwungura ndetse akanatanga akazi ku bantu benshi.

Ati: “Maze gufata umurongo muri ubu buhinzi aho mpinga hirya no hino muri iyi Ntara. Kuri ubu ndakoresha abakozi ba nyakabyizi 153 bamfasha mu kubagara no gusarura n’abandi 10 bahoraho barimo abagoronome n’abandi. Iyo bari gusarura ntawujya munsi y’ibihumbi 10 ku munsi. Hari nukorera 15 bitewe n’ibyo yasaruye kuko tubara ku bilo byasaruwe.

Ni ubuhinzi nishimira aho ngeze kuko ubu ku mwaka ndi kugurisha Toni zigera kuri 64. Uyu mwaka iyo mbaze nsanga narashoye miliyoni 32 kandi ubu ndi kunguka agera kuri miliyoni 20. Ni amafaranga atari make.

Bamurere ashishikariza abagore bagenzi be gukunda ishoramari ryo mu buhinzi no kwiyemeza. Ati: “Ni ukwiyemeza ariko icyiza ni uko mu buhinzi haboneka ibikorwa byashorwamo imari kandi bifitiwe amasoko. Abagore bagenzi banjye nabashishikariza gutinyuka bakaza tugafatanya kwiteza imbere no kuzamura iterambere ry’Igihugu.”

Ku ruhande rw’ababonye akazi kwa Bamurere bavuga ko bibafasha kwita ku miryango yabo no kwikenura muri rusange.

Munyaneza Eric ati: “Aha turakora tukabona amafaranga. Tuyacunga neza aho nkanjye ubu maze kugura igare ry’ibihumbi 150. Ubu naguze amatungo magufi nshobora kwifashisha mu gihe ibihe byaba bibaye bibi. Aha hantu haradufasha cyane ku buryo ntacyo kwifuza mu rugo mu gihe uri muri aka kazi.”

Mukeshimana Oliva we avuga ko iyo ufite aho ubyuka ujya gukora aba ari umugisha kuko bituma ugira icyo winjiza ukaba wanatekereza kwizigamira no gutegura umushinga wunguka na we wakora.

Ati: “Nta ko bisa kuba ufite ahantu ujya gukora. Niba ndi umugore nkanacyura amafaranga ibihumbi 10 ugira ngo uyakorera mu cyate wazayagwiza? Dukorera umukire ariko tunashima ko aba yaratekereje guhanga akazi natwe tukaboneraho. Ubu uko mpembwe ndizigamira, nteganya nanjye ko nazakodesha umurima ngahingisha mu gihe naba nabonye igishoro ngikuye mu kazi nk’aka.”

Inzego z’ubuhinzi ndetse n’ubuyobozi bwite bwa leta bushishikariza abantu gushora imari mu buhinzi mu Karere ka Nyagatare cyane ko hari amahirwe yo kuba hakiboneka ubutaka bugari byakorerwaho.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Rubingisa Pudence yagize ati: “Muri aka Karere ka Nyagatare hari amahirwe y’ishoramari mu buhinzi ndetse n’ubworozi. Hari ubutaka kandi Leta igenda inubaka ibikorwa remezo bitandukanye bigamije gufasha mu buhinzi n’ubworozi. Abantu rero bakwiye gushishikarira gushora imari muri uru rwego aho bizafasha kugera ku mutekano w’ibiribwa ndetse no kuzamura ubukungu bw’abashoramo imari bikanagera ku gihugu muri rusange.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko buri mwaka butanga umusaruro w’imiteja ungana na Toni 3 430 zihingwa kuri hegitari 343.

Abagera ku 153 babonye akazi mu buhinzi bw’imiteja bukorwa na Bamurere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA