Mugemangabo Jean Bosco utuye mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare wiyemeje gukora ubworozi nk’akazi k’ubucuruzi, kuri ubu inka enye yoroye avuga ko ziri kumwinjiriza amafaranga y’u Rwanda angana na 960,000 ku kwezi aho ateganya kwagura ubworozi bwe. Yatekereje uburyo yatangira ubworozi ariko akabukora agamije kuzabushoramo imari bukaba ishingiro ry’ubukungu bwe.
Ati: “Ntabwo navutse mu muryango ukora ubworozi cyane ahubwo njye nabyinjiyemo nshingiye ku makuru abayobozi baduhaga nk’abaturage batwereka ko abantu bashobora kuva ku gukora ubworozi bw’ikitiriro bakajya ku bworozi bugira icyo bwinjiza. Numvise nabigerageza ntangiriye ku bushobozi buke ariko nkabanza gukurikiza icyo inzobere mu bworozi zivuga ku gukora ubworozi butanga umukamo utubutse.”
Akomeza agira ati: “Maze gusa umwaka n’igice ntangiye ubworozi, mu byo nakuyemo harimo ko ubworozi bwo mu biraro bufasha inka kutananirwa irisha ku musozi bityo igakamwa neza mu gihe wanayigaburiye uko bikwiye. Nubatse ibiraro ntangira guhinga ubwatsi, hanyuma nshaka n’inka ntangira gutyo.”
Uwo mworozi avuga ko nubwo yabitangiye agerageza ngo yaje kubona ko inzozi ze zishobora kuba impamo. Ati: “Ntangira sinumvaga ko nabona umukamo nkuwo ndi kubona uyu munsi nkama litiro 80 ku nka 4. Ubu rero nararyohewe aho nta kindi wambwira gukora ahubwo ndi kwiyegurira ubworozi ku buryo nteganya kwagura kugira ngo inyana zivuka na zo ziziyongere ku zo ndi gukama.”
Kugeza ubu uyu mworozi iyo akoze imibare asanga ku kwezi yinjiza amafaranga agera ku bihumbi 960 kuko litiro igurishwa amafarangay’u Rwanda 400 akinjiza 32,000Frw ku munsi. Aya mafaranga akuramo ni yo amufasha kwita ku bworozi bwe ndetse no kwita ku muryango we asigaye akayazigama.
Mugemangabo avuga ko mu gihe kitari kinini amaze atangiye ubu bworozi biri ku mufasha kwiteza imbere. Ati: “Ubu ndakirigita ifaranga. Umuryango wanjye urifashije ntacyo nakenera ngo tukibure. Twazamuye imiterere y’imibereho twabagamo ku buryo ubu bworozi bumbereye ishingiro ry’iterambere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko hashingiwe ku buhamya bw’uyu mworozi bigaragara ko kuzamura umukamo bishoboka, kandi ko ubuyobozi bugiye gushyira imbaraga mu gufasha abateye intambwe yo kuvugurura ubworozi.
Ati: “Turashimira uyu mworozi wo mu Murenge wa Katabagemu wagaragaje ko ubworozi bwakorwamo ishoramari. Kugeza ubu umukamo uracyari hasi aho twifuza kuwuzamura, twafashe gahunda yuko inkunga zishyirwa mu bworozi tugiye kujya tuzihuriza ku bari kubikora neza bakarushaho kuzamura urwego aho kuzinyanyagiza no ku bazihabwa n’ubundi batiteguye kwita ku bworozi bwabo.” Akarere ka Nyagatare kageze ku mukamo wa litiro zisaga gato ibihumbi 100 ku munsi.

